Data, ndagushimiye kuko amagambo yawe ari ubuzima n’ubugingo kuri jye. Ndagushimiye ku bw’ubuzima bw’umugabo wanjye (umugore wanjye). Ndagushimira Mwami kuko wangize umugisha kuri we na we ukamugira umugisha kuri jye. Mwami, nzi ko kuva mu ntangiriro waturemye ngo tube umwe. Ijambo ryawe rivuga ko umugabo azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, kandi bombi bazahinduka umubiri umwe.
N’imwe mu ndangagaciro ikomeye ifasha umuntu gukemura ibibazo ashobora guhura nabyo mu kazi akora, mu mibanire n’abandi no mukwirinda ibindi bishobora kumuhungabanya.
Mu cyongereza kwitangīra no kwigenzura bisobanurwa n’amagambo atandukanye afitanye isano (self-control, self-regulation, self-feedback, self-discipline, self-command).
Abantu benshi bifuza kumenyakana, kuba ibyamamare, kugira icyubahiro, kuba abakire… Muri ibi byose ntacyo ushobora kujyeraho udakoze cyane kandi neza.
Ese ubunyangamugayo buracyariho mu Rwanda? Ese bushobora kwigishwa mw’ishuri? Ese buboneka ryari?Ese buboneka kuri bande?bugira izihe ingaruka? Ubunyangamugayo ni uruhurirane rw’ingeso nziza umuntu aba afite.
Gusinzira k’umwana ukivuka ni ikintu kiba gihangayikishije ababyeyi cg abarezi b’uwo mwana. Buri wese aba yibaza icyo yakora ngo umwana we asinzire, igihe azatangirira gusinzira nijoro, hari n’abibaza impamvu asinzira cyane ntakanguke vuba, … ! Kubera ko buri mwana yihariye, n’ibisubizo by’ibi bibazo bizatandukana bitewe n’umwana.
Buri umwe muri twe yigeze kubona ubwato mu mazi byibuze inshuro imwe imbona nkubone cyangwa mu buryo bwa video cyangwa ifoto. Ibyo rwose ni ibisanzwe ko ubwato bujya mu mazi. Nyamara bikaba akaga gakomeye iyo amazi ariyo yagiye mubwato.