Ibyahishwe Abizera – Igice Cya Mbere: Bibiliya Yaturutsehe?
Iboneka ry’amateka y’ishingwa rya Bibiliya:
Inkomoko, iyandikwa, iyandukurwa n’irondakurikizwa (Transmission and
Preservation)
Guhishura imizi y’Ibyanditswe Byera (Sacred Scripture)
Inyandiko zera
(Sacred texts) ni zo zigira uruhare rukomeye mu kubaka imyemerere. Abizera b’abakristo bemera Bibiliya nk’igitabo
cyuzuye kandi gihuriweho (unified book).
Mu bisekuru
bitandukanye, abizera n’abahakanyi bakomeje kwibaza aho Bibiliya yaturutse. Hari
abatekereza ko yamanutse mu ijuru uko iri, abandi bagakeka ko yanditswe
n’umuntu umwe mu gihe kimwe, cyangwase Imana yaba yarayoboye umuntu umwe mu gihe
ari kuyandika. Mu by’ukuri, Bibiliya ni umusaruro w’urugendo rurerure
rw’amateka ruyobowe kandi rurinzwe neza.
Iyi nyandiko
ni igice cya mbere mu ruhererekane ubwanditsi bwa CBN bwahaye izina ryhariye ry’”Ibyahishwe Abizera”. Uru
ruhererekane rw’inyandiko rugamije gusobanura bimwe mu bidasobanurwa neza mu
mateka y’amadini atandukanye, harimo Ubukristo (Kiliziya Gatolika,
Ubuprotesintanti, Arthodoxes, …), Ubuyahudi, Islamu, Budizime, Induyizime
n’andi. Intego ni ugusobanukirwa neza
ibyo twizera neza, n’inkomoko muzi yabyo.
Intangiriro: Ukwizera n’amateka mu murage wa Bibiliya
Abakristo
bemera ko Bibiliya yahumetswe n’Imana (inspired Word of God) kandi ifite
ububasha (authority) mu myizerere no mu mibereho ya gikrsto (2 Timoteyo 3:16).
Umubare
munini bemeza ko ari byo koko, ko Bibiliya yahumetswe n’Imana, maze ikoresha
abantu barayandika. Kubera ikoranabuhanga ryari ritaraza habanje gukoreshwa uburyo bw’ikiganiro (oral
transmission), iterambere rikuze ho gato
hakurikiraho kwandikwa, no kwandukurwa (copying). Uko iterambere ry’imyandikire
ryakomeje gutera intambwe, hakurikiyeho guhindurwa mu zindi ndimi (translation),
no mu gusuzumwa n’Itorero (communal discernment). Uko ibihe byagiye biha
ibindi, hagendaga hagira icyiyongeraho kugeza uko tuyifite muri iki gihe.
Mu myemerere
y’Itorero, Imana yakoresheje abahanuzi, abanditsi (scribes), intumwa, abasemuzi
(translators), n’amatorero mu mico n’indimi zitandukanye, mugukomeza kurinda
uyu murage. Reka tugende kimwe kukindi dusobanukirwa uko byakorwaga:
Umurage w’ihererekanywa mu mvugo (Oral Tradition)
Mbere y’uko
hagira igice na kimwe cyandikwa, imigenzo yera (sacred traditions)
byatambutswaga mu buryo bw’ibiganiro. Mu Burasirazuba bwo Hagati, mu gihe cya
kera (Ancient Near East), gutambutsa amateka mu mvugo byari uburyo bwizewe
kandi bufite umurongo (disciplined system). Inkuru z’irema, iza ba sekuruza
(abakurambere nka Aburahamu, Isaka, na Yakobo), amasezerano (covenant laws),
ibisekuru (genealogies), n’amasezerano y’Imana byafatwaga mu mutwe kandi
bigasubirwamo mu miryango no mu materaniro.
Imiterere
y’ururimi rw’igiheburayo (Hebrew literary structures) yakoresheje gusubiramo
(repetition), injyana (rhythm), no guhuza imirongo (parallelism), muri make
byabaga bimeze nk’icyivugo cg umuvugo kugira ngo byorohereze gufata mu mutwe.
Ibi ntibyari inkuru zisanzwe; byari ububiko bw’amateka y’umuryango (communal
memory) bubitswe neza. Uyu murage ni wo wabaye umusingi w’inyandiko zanditswe
nyuma.
Itangira ry’Ibyanditswe mu isi ya kera
Uko uburyo
bwo kwandika (writing systems) bwakuraga mu bihugu nka Misiri na Mezopotamiya, imigenzo yera
yatangiye kwandikwa. Ibikoresho bya mbere byakoreshwaga harimo ibisate
by’amabuye (stone tablets), ibisate by’ibumba (clay tablets), n’inyandiko zacukuwe
ku mabuye (inscriptions).
Bibiliya ubwayo ivuga ko Amategeko Cumi y’Imana yanditswe ku bisate
by’amabuye (Kuva 31:18). Ibi byari bihuye n’umuco w’icyo gihe. Ihererekanywa
nyemvugo ntiryahise risimbuzwa inyandiko; byombi byakoreshejwe umujyo umwe
igihe kirekire. Ariko inyandiko zatanze ituze ku banditsi (stability)
n’uburambe (durability), kandi zifasha ko ubutumwa bukwira henshi.
Imizingo ya Papirusi (Papyrus Scrolls) n’uruhare rw’abanditsi
Papirusi
(papyrus), imisambi yandikwagaho, yakorwaga mu busuna bwo ku ruzi rwa Nili,
yorohereje abandikaga inyandiko ndende. Yabaye igikoresho nyamukuru mu kwandika
Ibyanditswe kuva mu kinyejana cya kabiri mbere y’ivuka rya Yesu Kristo kugeza
mu bihe bya mbere by’ubukristo.
Ibitabo byo
mu Isezerano rya Kera (Old Testament) byanditswe cyane mu Giheburayo (Hebrew),
ibice bimwe mu cya Aramayi (Aramaic), naho byo mu Isezerano Rishya (New Testament) byandikwa mu Kigiriki (Koine
Greek). Abanditsi (scribes) bandukuzaga intoki inyandiko, kandi bigakorwa mu
bwitonzi bukomeye. Umubare munini w’inyandiko zabonetse (manuscripts) ugaragaza
ko ubutumwa bwabitswe mu buryo buhamye kandi bwizewe.
Uruhu (Parchment), Codex n’impinduka mu miterere y’igitabo (Transformation of the Book)
Kubera ko iyo mizingo y’ibirago by’ubusuna (papirusi) yangirikaga vuba,
haje gukoreshwa uruhu rw’inyamaswa (parchment) n’uruhu rutunganyijwe (vellum).
Abanditsi b’Abayahudi bakurikizaga amategeko akomeye mu kwandukura Tora
(Torah), bagashyira imbere ukuri n’icyubahiro.
Abakristo ba mbere bazanye impinduka ikomeye bakoresha codex
(igitabo gifunze nk’icy’iki gihe) aho gukoresha umuzingo (scroll). Codex
yatumye ibitabo byinshi bihuzwa hamwe mu gitabo kimwe. Ibi byagize uruhare
rukomeye mu gutuma Bibiliya ibonwa nk’ikusanyirizo rimwe (unified collection)
aho kuba imizingo itandukanye.
Igenwa ry’ibitabo bya Bibiliya
byemewe (Canonization)
Si inyandiko
zose za kera zafatwaga nk’Ibyanditswe Byera. Canonization ni inzira yatumye
umuryango w’abizera wemera inyandiko zimwe nk’izihumetswe kandi zifite
ububasha.
Ibyanditswe
by’Abaheburayo (Amategeko, Abahanuzi, n’Inyandiko) byari byemewe cyane
n’Abayahudi mbere y’ikinyejana cya kane mbere y’ivuka rya Yesu Kristo.
Ibyanditswe bishya byemewe buhoro buhoro hashingiwe ku nkomoko y’intumwa
(apostolic origin), ku guhuza inyigisho (doctrinal consistency), ku ikoreshwa
mu materaniro, no ku bubasha bw’Umwuka (spiritual authority).
Mu mpera z’ikinyejana
cya kane nyuma y’ivuka rya Yesu Kristo, inama z’Itorero nka Konsili ya Karitaje
(Council of Carthage) zemeje ibitabo 27 bigize Isezerano Rishya ndetse na 39
bigize isezerano ryakera, gusa Kiliziya
Gatolika yemeza 46 harimo n’ibyiswe apocrypha ( tuzabivugaho mu zindi nyandiko).
Izi nama ntizaremye Ibyanditswe, ahubwo zemeje
inyandiko zari zisanzwe zikoreshwa n’amatorero, izindi zikemangwa ireme ryazo
zishyirwa ku ruhande.
Ihindurwa mu zindi ndimi n’irondakurikizwa ry’inyandiko
Kubera ko ubukristo
bwakwiriye n’ahandi henshi kandi abantu bose batarabashaga kuvuga igiheburayo
cyangwa ikigiriki, byabaye ngombwa guhindura Bibiliya mu zindi ndimi.
Septuaginta (Septuagint) yahinduye Ibyanditswe by’Abaheburayo mu Kigiriki. Mu
kinyejana cya kane, Jerome yahinduye Bibiliya mu Kilatini (Latin Vulgate),
iba Bibiliya y’ibanze mu Burengerazuba bw’isi imyaka irenga igihumbi.
Haje no
kubaho inyandiko mu ndimi nka Siriya (Syriac), Kopitiki (Coptic), Arumeniya
(Armenian), na Ethiopiki (Ethiopic). Mu gihe cy’ubukoloni bwo mu kinyejana cya
5 -15 (Middle Ages), abihayimana b’abamonaki bandukuraga inyandiko mu bigo
byabo (monasteries) babyitondeye cyane. Umubare munini w’inyandiko zabonetse
uha abashakashatsi icyizere gikomeye ku kwizerwa kw’umuzingo wa Bibiliya.
Uruhare
w’icapiro (printing press) mu kwagura Bibiliya
Mu kinyejana
cya cumi na gatanu,
Johannes Gutenberg yahimbye icapiro (printing press). Gutenberg Bible
yabaye mu bitabo bya mbere byacapwe ku mugabane w’u Burayi. Ibi byongereye
cyane ukwiyongera no gukwirakwira kwa Bibiliya.
Mu Ivugurura
ry’abaporotesitanti (Protestant Reformation), abavugurura nka Martin Luther
bashimangiye guhindura Bibiliya mu ndimi z’abaturage kugira ngo buri wese
ayisome. Mu 1611, habonetse King James Version, yagize uruhare rukomeye mu
muco, inyigisho n’ubuvanganzo bw’isi ivuga icyongereza.
Bibiliya mu bihe bigezweho n’ikoranabuhanga rishya (digital era)
Mu bihe bya
none, ubushakashatsi ku bisigaratongo (archaeology) n’isesengura ry’inyandiko
(textual criticism) byongereye icyizere ku kwizerwa kwa Bibiliya. Inyandiko
zabonetse mu butayu bwa Qumran (Dead Sea Scrolls) zagaragaje ko Ibyanditswe
byabitswe neza mu binyejana byinshi. Uyu munsi, Bibiliya yahinduwe mu ndimi ibihumbi. Ikoranabuhanga ryatumye
iboneka mu bitabo byanditse, kuri murandasi n’imbuga nkoranyambaga, no muri
porogaramu za telefoni. Ibyatangiriye mu ruhererekane nyemvugo byabaye
inyandiko iboneka ku isi yose mu buryo butandukanye.
Umwanzuro
Urugendo rwa Bibiliya, kuva ku ruhererekane nyemvugo, ku nyandiko
z’imizingo, kuri codex, ku nyandiko zanditswe n’intoki, kugeza ku bitabo byacapwe
no ku ikoranabuhanga, ni urugendo rudasanzwe. Ibyo bigaragaza kwitwararika no
kubungabunga byakozwe mu binyejana byinshi ndetse n’ukunu Bibiliya ari igitabo
kidasanzwe. Ku bizera, aya mateka ashimangira icyizere mu
Ijambo ry’Imana. Amagambo yigeze kuvugwa no gufatwa mu mutwe mu bihe bigoye ni
yo akomeje guhindura ubuzima n’ukwizera uyu munsi. Amateka ya Bibiliya ni
ubuhamya bw’ubudahemuka bw’Imana mu kubungabunga Ijambo ryayo.
Umwanditsi : Moise IRADUKUNDA, Umunyeshuri muri Protestant University of Rwanda (PUR)
Amasoko yifashishijwe
Bruce, F. F. (1988). The
canon of Scripture. InterVarsity Press.
https://www.ivpress.com/the-canon-of-scripture
Ehrman, B. D. (2016). The
New Testament: A historical introduction to the early Christian writings
(6th ed.). Oxford University Press.
Metzger, B. M. (1987). The
canon of the New Testament: Its origin, development, and significance.
Oxford University Press.
Metzger, B. M. (2005). The
text of the New Testament: Its transmission, corruption, and restoration
(4th ed.). Oxford University Press.
Tov, E. (2012). Textual criticism of the Hebrew Bible (3rd ed.).
Fortress Press.
Walton, J. H., & Sandy, D. (2013). The lost world of Scripture: Ancient
literary culture and biblical authority. IVP Academic. https://www.researchgate.net/publication/263932161_The_Lost_World_of_Scripture_Ancient_Literary_Culture_and_Biblical_Authority_by_John_H_Walton_and_D_Brent_Sandy_IVP_Academic_2013_ISBN_978-0-8308-4032-8_320_pp_pb_24
Würthwein, E. (1995). The
text of the Old Testament. William B. Eerdmans Publishing Company.




