Story & Quotes

Yamusize Ku Munsi W'ubukwe Bwe. Ariko Ibyakurikiyeho Ni Isomo Kuri Buri Muntu Uhemuka…


Ryan yari afite imyaka igera kuri 20 igihe yahuraga n’urukundo rw’ubuzima bwe, Ruby. Ruby yari afite imyaka 18 y'amavuko kandi yari mwiza cyane. Ryan yakunze isura ye nziza. Ariko Ruby yari asanzwe akundana nundi musore. Ryan ntiyashoboraga guhagarika kumutekerezaho kandi yumvaga ko kwerekana urukundo rwe bizangiza ubucuti bwabo. Yatekereje ko atazigera ashobora gutsindira umutima wa Ruby.

Nyuma y’imyaka mike, Ryan yamenye ko Ruby yatandukanye n’umukunzi we. Mbega ibyishimo!!, Ryan yashakaga gukoresha neza aya mahirwe ngo atsindire umutima wa Ruby. Yahoraga yubaha ibyiyumvo bye, kuko yari azi ubuhemu umukunzi we yamukoreye. Yibukaga agahinda n’amarira yatewe no gutandukana kwabo. Nyuma y’iminsi, Ruby yatangiye kumererwa neza, kandi bisa nkaho yibagiwe uwahoze ari umukunzi we. Umunsi umwe, Ryan yahisemo kumubwira ibyiyumvo bye. Yagiye kwa Ruby amubwira ko amukunda. Ryan yatinyaga ko ari bumwange. Ariko Ruby yishimye amwemerera urukundo. Wari umunsi w’ibyishimo mubuzima bwa Ryan. Umunsi yabonye urukundo rw’ubuzima bwe. Ryan yakoze ibishoboka byose kugirango umubano we na Ruby ube mwiza. Yakora ibishoboka byose kugirango amushimishe. Ryan buri gihe yamutunguzaga impano. Ryan buri gihe yakomezaga gushimisha Ruby nk’inshingano ze. Ndetse yajyaga agura amatike y’indege y’ababyeyi ba Ruby bakaza kumusura kuko batabaga hafi ye. Ruby yasezeranije Ryan ko azahorana na we kugeza apfuye. Bari bishimiye urukundo rwabo ndetse bahitamo kurushinga. Batumiye ababyeyi, inshuti n'abavandimwe mubukwe bwabo. Ibintu byose byagendaga neza bakomeza kwitegura ubukwe, ariko harikintu cyabaye.

Icyumweru kibanziriza ubukwe. Ruby wabonaga asa nudahari. Ryan aramubaza ati: “Chr ufite ikihe kibazo”? Ruby aramusubiza ati: “Chr ntakibazo mfite, ni imyiteguro y’ubukwe, Meze neza. Ntugire ikibazo” Ntegerezanyije amatsiko umunsi w'ubukwe bwacu. Amaherezo, umunsi w'ubukwe bwabo warageze. Ryan yaberewe. yambaye ikoti rihenze yahawe na se. Abantu bose bari bishimiye ubukwe bwabo. Abagize umuryango bose n'inshuti barimo Ryan babucyereye, bategereje kwinjira k'umugeni. Ryan yari afite amatsiko yo kubona Ruby yambaye ikanzu y'ubukwe ariko Ruby yamaze umwanya munini ataraza. Hashize umwanya, Imodoka ya Ruby yarahageze. Abantu bose batangira gukomera amashyi kwinjira k'umugeni, Ariko Ruby ntabwo yari ari mu modoka. Yari irimo umushoferi gusa. Abantu bose baratunguwe. Ryan ntiyashoboraga kumva ibyari birimo biba. Umushoferi yashyikirije Ryan ibaruwa. Ibaruwa ivuga ngo mbabarira, Ryan. Ndacyakundana n’uwahoze ari umukunzi wanjye. Munsi ishize twarahuye turiyunga Ntago nshobora kurongorwa nundi muntu utari we. Ntago mfite ubutwari buhagije bwo kurebana nawe mu maso. Nabyanditse rero muri iyo baruwa. Abantu bose babajwe na Ryan. Nyuma yo kumva iyo baruwa, Abashyitsi batangiye kugenda kuko bamenye ko nta bukwe bukibaye. Ryan yari afite agahinda gakabije kuko urukundo rw’ubuzima bwe rwari rumuhemukiye. Ryan ntiyashoboraga kumva ibitaragenze neza kuri we byatuma amuhemukira gutyo. Yamukoreye byose byashobokaga ariko aranga aramuhemukira. Ababyeyi ba Ryan baramuhobeye, bararira baramwihanganisha. Ryan yihutiye kujya kwa Ruby kumubaza icyo yakoze. Ryan amubaza impamvu yamuhemukira gutyo. c

Ejo nari umugabo wishimye cyane. Noneho uyu munsi ni unshenguriye umutima. Nakoze byose kugira ngo wishime. Ariko inyiturano yawe ibaye kumbabariza umutima. Ruby ntacyo yigeze abivugaho amusaba kugenda. Ryan Yavuye kwa Ruby mumarira gusa. Yajyanye n’ababyeyi be kugirango yibagirwe agahinda yatewe na Ruby. Nyuma y’imyaka ibiri, habaye ikintu gitunguranye. Ryan ari mu rugo iwe yumva ukomanga ku rugi. Yakinguye urugi atungurwa no kubona Ruby imbere ye. Ruby yahise akubita amavi hasi Ati:”mbabarira nabaye umuswa kuguhemukira”. naragukundaga. Kandi ndashaka ko unsubiza mubuzima bwawe. Ryan yatunguwe n’ibyo ari kubona. Yibaza niba ari inzozi cyangwa impamo. Ryan yemereye Ruby kandi amubwira ko kumwibagirwa byamugoye. Ruby ati:” uwahoze ari umukunzi wanjye yongeye kundiganya”. Nabaye umuswa kumwizera. Ndagukunda Ryan kandi ndashaka ko dukora ubukwe noneho. Ibintu byose bizakorwa uko ubishaka. Nzakora ibishoboka byose kugirango nkosore amakosa yanjye. Ryan yemeye icyifuzo cye aramuhagurutsa, aramuhobera, ati:”yego ntakibazo ndabyemeye kandi ndacyagukunda”. Ryan yashakaga ko ubukwe buba ubworoshye. Bahisemo itariki n’igihe batumira umuryango n’inshuti. Ababyeyi ba Ruby bahagurutse i Nevada berekeza i New York mu bukwe.

Amaherezo, umunsi warageze abantu bose barishima. Ruby yahageze mbere noneho. Yashimishijwe no kubona abo kuruhande rwa Ryan. Ariko Ryan yarataraza. Amaherezo imodoka ye yarahageze amashyi ngo kaci kaci maze havamo umushoferi aha Ruby ibaruwa. Yatekereje ko Ryan ashaka kumutungura. Amaze gusoma ibaruwa, yatangiye kurira. Ibaruwa yaravugaga ngo waje iwanjye nyuma y’imyaka ibiri nkaho ntakintu cyabaye. Uwo mwakundanaga yaragusize ubona kwibuka ko mbaho,  wampaye ububabare butihanganirwa, waje mu gihe nari naramaze kukwikuramo. Mu myaka ibiri ishize Natekereje ko uzaza ugasaba z’amakosa wakoze. Ariko ntiwigeze uza. Nariraga buri munsi kubwawe. Nawe ubu uri kurira, sibyo? Noneho ubu uri kumva ububabare bwanjye. Ntuze kundeba, Ntumpamagare. Wambwiye ko utazarongorwa nundi muntu utari uwo mwakundanaga. Genda rero kumushakisha. Ubifate nkaho ntakibaho. Genda undeke njyenyine.

Isomo: Ntago tugomba gukinisha ibyiyumvo byabandi. Usarura ibyo ubiba. Vuba cyangwa kera. Ugiye kwishyura ibyo wakoze. Ibyo ufata nk’imikino ni ugukina n’umutima wa mugenzi wawe, Kandi wibuke ko bitarangira gutyo gusa.

     Inkuru ya : HIMBAZA Yves

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist