NYABINGI, UMUGORE UTEYE AMATSIKO ATANGAJE Inyandiko Ya Dr Munyansanga Olivier, Umwalimu Muri PUR (Protestant University Of Rwanda)
Izina cyangwa ijambo “Nyabingi” rifite amateka n’imico itandukanye bitewe n’aho
rikoreshejwe, cyane cyane mu Karere k’Afurika
y’Iburasirazuba, mu majyaruguru y’uRwanda, mu Burundi, no mu majyepfo ya
Uganda. Nyabingi byakomotse ku rurimi rw’urukiga, bavugaga Nyabyinshi, mu
rukiga ho bakiyumvira Nyabingi, izina rihama rityo.
Nyabingi ni izina
ry’umwuka cyangwa imana y’umugore wubashywe mu myemerere ya kera. Nyabingi
yafatwaga nk’umuntu wari ufite umwuka w’ubumuntu, ubutabera, n’ubuhanuzi.
Ahanini uwo mwuka wakoreshwaga mu kurwanya akarengane no gushimangira
uburinganire. Nko mu majyepfo y’igihugu cya Uganda ahitwa muri Kigezi hagati ya
1910 na 1930 imbaraga za Nyabingi zarakoreshejwe mu kurwanya no guhangana
n’abakoloni. Niyo mpamvu mu mateka, imyemerere ya Nyabingi yabaye isoko
y’imyivumbagatanyo yo kwigobotora ubutegetsi bw’abakoloni n’ubwami bubogamye.
Mu mico yo muri
gihugu cya Jamayika cyane cyane mu myemerere n’imy’igishirize ya rastafarism,
izina rya Nyabingi rizamo. Mu iyobokamana rya rastafarism,
“Nyabinghi” bisobanura “imbaraga z’umugore w’imana” cyangwa “imbaraga
zirwanya ikibi n’akarengane.” Muri uwo muco habamo n’icyitwa “Nyabinghi drumming” ni umuziki
n’imbyino byifashishwa mu mihango yabo yo gusenga, bigakomoka ku bitekerezo bya
Nyabingi. Muri uwo muziki habamo ubwoko butatu bw’ingoma zikoreshwa bita :
bass, funde na keteh. Bivugwa rero ko umwuka wa Nyabingi wageze no muri
Ethiopia ukinjira mu bayobozi baho harimo umwami w’abami Haïlé Sélassié I,
wategetse igihugu cya Ethiopia hagati 1933-1975, warwanyije kandi ibitero
bikomeye by’ingabo z’abataliyano ku butegetsi bwa Benito Mussolini.
Nyabingi, ni umwe mu bagore bavugwaho inkuru zitandukanye mu mateka y’u
Rwanda. Hari abamufata nka shitani, sekibi n’ibindi byinshi. Nyabingi ubundi yari umukobwa w’umwami
Ndahiro II Cyamatare 1576 – 1600 akaba mushiki w’ umwami Ruganzu II Ndoli
wayoboye u Rwanda hagati ya 1600 – 1624. Bivugwa ko Ruganzu Ndoli na Nyabingi bavutse
ari impanga, ariko bakavuka bose bafite imbuto. Bikaba ibintu bitigeze bibaho mu
Rwanda ko umwami avuka ari impanga n’undi, kandi umwe akavuka ari umukobwa undi
ari umuhungu.
Mu gihe bageraga i Kagarama, bahungutse bavuye i Karagwe, Ruganzu
yatandukanye na mushiki we Nyabingi. Mushiki we asigara i Kagarama mu Ndorwa.
Amaze gutura aratunganirwa. Yabaye umugore ukize, ufite umutungo mwinshi nyuma
y’uko agabiwe Ndorwa mu cyahoze ari komini Butaro, Cyeru, Byumba n’Umutara
kugera hafi ku cyiyaga cya Edouard muri Uganda. Nyabingi yagabiye, anaremera
abantu benshi, aba ikirangirire, abantu baramukunda batangira kumugana abandi
ndetse baranamusenga. Muri Kagarama niho yamenyeye gutunganya imihango ye
twagereranya n’iy’idini ry’iki gihe. Bivugwa ko aho muri Kagarama akihagera aje
kuhatura, habaga undi mugore wari umaze imyaka myinshi atwite inda yaranze
kuvuka, ubwo Nyabingi akihagera, uwo mugore yahise abyara, n’inka yari mu rugo
rwe ihita ibyara ndetse n’imvura iragwa nyuma y’igihe kirekire hari amapfa. Muri
icyo gihe uwifuzaga kuba umuyoboke no kurindwa na Nyabingi,yamuturaga ikimasa
cy’umushishe.
Ikindi Nyabingi yamenyekanyeho ni ukugira ubuntu bwinshi n’ubugwaneza,
ababanye n’abaturanye nawe, bahoraga bamuzanira amaturo y’ishimwe, abandi
bakaza kumuhakwaho. Ubutunzi yari afite bwatumye abagabo benshi bamutinya ku
buryo yarinze apfa nta mugabo ashatse. Yapfuye atabyaye
ibye bigabanwa nabo bamukoreraga bituma abo bakozi be n’abagaragu baba abakire
bakajya bahora bamwibuka kuko ibyo bari batunze byose ariwe babikeshaga.
Nk’ikimenyetso cyo kuzahora bamwibuka, bamushyiriyeho imigenzo yo kujya
bamuterekera. Abayoboke be baje no kwishyira hamwe biyita “Abagirwa”, nk’abantu
bagizwe na Nyabingi bagatunga bagatunganirwa. Uwo muco wo guterekera Nyabingi
wahereye aho, ukwira mu Banyarwanda benshi aho uwabagiriye neza na nyuma yo
gupfa bahoraga bamwibuka.
Mu muhango wo guterekera Nyabingi, abayoboke be bakundaga kuririmba no kubyina bakarara bacuranga, abazi kubyina bakiyereka, Nyabingi akabasanga, icyo bamusabye cyose cyarabonekaga, yaba ari imvura n’ibindi byose babaga bakeneye. Iyo wahemukaga, bivugwa ko Nyabingi yabimenyaga akaba yakunyanga, bigatuma abayoboke be bahora birinda guhemuka.
Ukurikije ibivugwa mu mateka yo guterekera Ryangombe cyangwa Nyabingi, ni ibigaragaza ko abanyarwanda bagiraga umuco wo kubaha abakuru n'ibihangange byababagamo. Bakamenya imihango n'imigenzo bakora mu rwego rwo kubibuka ari yo yiswe "guterekera" mu muco w'abanyarwanda. Nyabingi yaterekerewe n'abo yagiriye umumaro mu gace yatuyemo. Bishaka kuvuga ko Nyabingi yafashwe nk'intwari muri ako gace yatuyemo, ntabwo yari intwari y'igihugu cyose, ntiyigeze aterekerwa n'abanyarwanda bose nk'uko abenshi babivuga. Ikindi kigaragara ni uko iyo wifuza kuzavugwa neza utakiriho, cyangwa iyo wifuza kuzibukwa n'umuryango cyangwa n'abantu waravuye ku isi, bigusaba gukora neza, kugirira abandi akamaro, urenganura abarengana mu bikorwa byiza bitandukanye ukora nta buryarya, hanyuma ugasiga umurage mwiza.
Bitewe n'imbaraga z'ibikorwa byiza Nyabingi yasize akoze mu gihe cye, aho yavugaga rikijyana, hagiye haduka ibikorwa byinshi bimwitirirwa bitewe n'uko yangaga amafuti, akarengane n'ubundi butindi. Nibyo byatumye nyuma y'urupfu rwe, abayoboke be batangira kumuterekera no kumwibuka kugira ngo batazamwibagirwa, biba umuco cyane cyane mu ndorwa mu gace k'amajyaruguru y'u Rwanda.
Ibindi
wa kwisomera
1)
Mukasonga
Scholastique, Notre-Dame du Nil,
Gallimard, 2014.
2)
Ritual and History: The Case of Nyabingi (Rite et histoire: le cas de Nyabingi), <https://www.jstor.org/stable/4391287>, 2026.
3)
Nsanzabera Jean de Dieu, Nyabingi uvugwa
cyane mu mateka y’uRwanda n’umuntu ki ?<https://igihe.com/umuco/amateka/article/nyabingi-uvugwa-cyane-mu-mateka-y-u-rwanda-ni-muntu-ki>, 2026.
4)
Tuyishimire Umutesi Celine, Amateka
atangaje ya Nyabingi umugore wakuye benshi umutima abagabo bakamutinya,
5)
Murindwa Rutanga, Nyabingi
Movement: People’s Anti-colonial Struggles in Kigezi 1910-1930, <http://murindwa-rutanga.com/pub/Nyabingi%20Movement.pdf>, 2026.
6)
Jim Freedman, Nyabingi :
the social history of an African divinity. 1984
7)
The incident at Nyakishenyi, University of Florida, Uganda
Journal, 32, 1 (1968) t 7-27. <https://ufdcimages.uflib.ufl.edu/UF/00/08/08/55/00076/UF00080855_00076.pdf>, 2026.
8)
Sobanukirwa amateka ya Nyabingi, https://www.ktradio.rw/2022/08/22/sobanukirwa-amateka-ya-nyabingi/
9)
The warriors virgin princess,
her journey, <https://www.scribd.com/document/665322953/Blog-Nyabyinshi>, 2026.
10) Kalibwami
Justin, Le Catholicisme et La Société
Rwandaise,1900-1962, Présence
africaines, 1991.
11) Ndekezi Sylvestre, Les Métiers Traditionnels du Rwanda, 1986 in Rwanda National
Library.
12)
The roots of Nyabingi Heritage Center in Musanze




