HEALTH

IBIMENYETSO 10 BYAKWEREKA KO USHOBORA KURWARA KANSERI


Twese dutekereza ko dukunda ubuzima ariko ugasanga,rimwe na rimwe ari tutabwitaho uko bikwiye. Igihe kinini twirengagiza uburwayi bworoheje bwa hato na hato tugira, kandi hari igihe buba butuburira ko hari indwara ikomeye ishobora kuza, ari nako bigenda kuri kanseri.

Nk’uko tubikesha ubushakashatsi bwakozwe na KATRIINA WHITAKER, umushakashatsi muri college universite ya London yerekanye ko abantu akenshi batita ku burwayi bafite, kandi indwara 10 muri ubwo burwayi, ari ibimenyetso nyabyo bya kanseri.

Abantu bamwe na bamwe batekereza ko ibyo bimenyetso bidakomeye ndetse ko ntacyo bivuze, nta n’ubwo yewe kanseri ibaza mu mutwe cg se mu ntekerezo.

Ngibi ibimenyetso 10 utagomba kwirengagiza kuko biraguteguza ko ushobora kurwara kanseri.

Icy’ingenzi ukwiriye kubanza kumenya ni uko kuvura kanseri bishoboka ku kigero cya 90% iyo igaragaye hakiri kare, ubwo ni ukuvuga igihe igaragaye ikiri  ku rwego rwa mbere, ariko kandi ibyago byo kubura ubuzima nabyo biri ku kigero cya 90% iyo igaragaye bitinze.

Kanseri ni imwe mu ndwara itera imfu nyinshi ku isi, nubwo imibare y’abagabo n’abagore itangana, ariko kanseri ya prostate, kanseri y’ibere, kanseri y’amara, kanseri y’amaraso, kanseri y’ubwonko, kanseri y’ibihaha, kanseri y’igifu,… ziri mu zikunze kwibasira abantu.

Dore ibimenyetso 10 abantu dukunda kwirengagiza, kandi biba bitumenyesha ko umubiri ushobora kurwara kanseri, cg se bikaba ari intangiriro z’indwara ya kanseri. Ibyo bimenyetso mu by’ukuri ntabwo ari ibitubwira ko turwaye kanseri ahubwo ni ibituburira ko igihe tubibonye, kujya kwa muganga hakiri kare ukivuza bishobora kugukiriza ubuzima kandi ko kutivuza hakiri kare bishobora kuvamo indwara ikomeye ya kanseri.

1.       IKIBYIMBA AHO ARI HO HOSE KU MUBIRI

Niba wumvise ikintu kidasanzwe ku mubiri gisa nk’ikibyimba gito cg kinini, ahantu ku mubiri nko ku ijosi, mu ibere, ku maboko cg ku maguru n’ahandi aho ari ho hose ku mubiri, jya ugira amakenga. Icyo kibyimba gishobora kuza ku mubiri kikagumaho cg se kikagenda hanyuma kikagaruka, gishobora kuza kikubabaza cg se kitakubabaza. Ibyo ubigenzura ukora ku mubiri wawe kenshi kugira ngo umenye ko nta kibyimba kidasanzwe cyajeho. Niba ukibonyeho ugomba kwihutira kujya kwa muganga kuko umuti w’ibanze wa kanseri ni ukuyibona hakiri kare.

2.       UGUHINDUKA K’URUHU

Uruhu rwawe narwo rushobora kukubera ikimenyetso cy’ibanze kikumenyesha ko mu mubiri hari ikibazo cyane cyane ko hari kanseri. Ugomba kwita cyane ku mpinduka z’uruhu rwawe, harimo guhindura ibara k’uruhu nta mpamvu, kuzanaho utuntu tudasanzwe duhindura ibara, uruhu rushobora guhindura ibara kandi ibyo bikamara igihe, uruhu rushobora kukurya cyane ukishimagura, uruhu rushobora kuzana ibisebe bito cg binini kandi ukabona bidakira,…

Niba uzi ko nta mpamvu yabiteye, ibyo bikwiye kugutera impungenge ukareba muganga w’uruhu hakiri kare kugira ngo ashake impamvu kandi aguhe ubufasha bukwiye.

3.       IMPINDUKA Z’UMWANDA UTURUKA MU NDA

Niba ujya mu bwiherero ukabona hari impinduka kandi zimaze igihe, umwanda wahinduye ibara kandi wumva nta mpamvu yabiteye, ujya mu bwiherero kwituma ibikomeye inshuro nyinshi ku munsi kandi nta mpamvu idasanzwe ibigutera, wituma ibintu by’umukara cg se bifashe nk’ibirimo amavuta, kuzana amaraso mu kibuno,… ibyo byose bishobora kuba ari ibimenyetso bikwereka ko ushobora kurwara kanseri  y’amara. Niba ubonye kimwe muri ibyo bimenyetso cg se byinshi, wibyirengagiza, ahubwo ihutire kwa muganga kugira ngo agufashe gukora ibizamini byimbitse, byagufasha kumenya uburwayi ufite no kukuvura hakiri kare.

4.       KUNANIRWA KUMIRA

Igihe uriye cg unyweye ikintu wamira ukababara cg se ukumva harimo imbogamizi mu kumira, igihe wumva hari ububare buhoraho mu mihogo, ibyo bishobora kuba ari ibimenyetso bikuburira ko ushobora kurwara kanseri yo mu muhogo. Niba wumva hari ikintu kibangamye mu mihogo cg se niba wumva hari ikibazo, igihe uri kurya cg kunywa, ihutire gushaka umuganga ubizobereyemo agufashe hakiri kare, akora ibizamini ndetse aguha n’imiti ikwiye.

5.       GUHUMEKA NABI CG INKORORA IDAKIRA

Niba ugira ibibazo byo guhumeka bya hato na hato, cg se niba ugira inkorora  ihoraho idakira, ibyo bishobora kuba ari ikimenyetso cya kanseri y’ibihaha cg se ibimenyetso bikomeye by’indwara z’ubuhumekero. Niba urwaye inkorora wayivuza ntikire, iyo nkorora ikaba ihoraho cg se igaruka kenshi kandi ukabona nta mpamvu idasanzwe iyitera nko guhinduka kw’ikirere ku bantu bagira ikibazo ku mpinduka z’ikirere, ugomba kwivuza neza hakiri kare kuko bishobora kuba ari ikimenyetso cya kanseri y’ibihaha cg se ubundi burwayi bukomeye bw’inzira z’ubuhumekero bushobora kuzavamo kanseri.

6.       KUVA AMARASO BIDASANZWE

Kuva amaraso kandi atari igihe cy’imihango gisanzwe ku bakobwa cg abagore, bigomba kugutera impungenge ukajya kureba umuganga ubizobereyemo (gynecologue), akagufasha kumenya niba atari ibimenyetso bya kanseri y’umura.

7.       IMPINDUKA MU MABERE

Ni ngombwa guhora ugenzura amabere yawe kugira ngo umenye ko nta mpinduka zidasanzwe zayajemo, cg zayajeho. Ugomba kugenzura ko nta tubyimba turimo ukoresheje ikiganza, udakoresheje intoki, ukareba niba ibere ritahinduye ingano yaryo isanzwe, ukamenya niba ibere ritahinduye ibara, ukamenya niba nta bintu bidasanzwe biri guturuka mu moko. Ibyo bigomba gukorwa n’abagore ndetse n’abagabo. Niba ubonye izo mpinduka kandi, ugomba kwihutira kujya kwa muganga ubizobereyemo akagufasha hakiri kare.

8.       GUTAKAZA CYANGWA KONGERA IBIRO NTA MPAMVU IBITEYE

Gutakaza ibiro cyane, bidaturutse ku bushake bwawe nko gukora imyitozo ngororamubiri cg impinduka mu mirire, cg se kongera ibiro cyane ku buryo budasanzwe bidaturutse ku mpinduka mu mirire, cg se izindi mpamvu runaka ibyo nabyo ugomba kubigiraho amakenga, cyane kuko bishobora kuba ibimenyetso by’indwara ya kanseri cg se indwara ya diyabete.

9.       IMPINDUKA MU NTURUGUNYU (GANGLIONS)

Inturugunyu ni utuntu tuba cyane cyane munsi y’amatwi, mu maha cg se mu mayasha. Ubusanzwe turahaba kandi ntacyo dutwaye ariko igihe twajemo impinduka, tukabyimba, tukakubabaza, dushobora kuba turi kwerekana impinduka zikomeye ziri gukorwa n’ubwirinzi bw’umubiri kuko hari udukoko twa kanseri turi mu mubiri. Ugomba kujya ugenzura ko nta mpinduka zabaye mu nturugunyu, mu bice byavuzwe haruguru cg se n’ahandi hose ku mubiri, waramuka uzibonye ukihutira kujya kwa muganga hakiri kare.

10.   GUHORANA UMUNANIRO UKABIJE

Niba uhora wumva unaniwe bikabije, kandi waruhuka uko bikwiye ukumva wa munaniro urakomeza, ibyo nabyo bishobora kuba ari kimwe mu bimenyetso bya kanseri iyo ari yo yose. Igihe uwo munaniro uhoraho mu buzima bwawe bwa buri munsi, ntabwo ukwiye kubitesha agaciro ngo ubyite stress y’iki gihe ahubwo ugomba kwihutira kwivuza kugira ngo hamwe na muganga mufatanye kumenya inkomoko y’uwo munaniro uhoraho. Akurikije ibimenyetso n’ikiganiro mwagirana, ashobora kugufasha kukohereza ku muganga ujyanye n’ikibazo ufite.

Ibyo bimenyetso byose tuvuze ntabwo bisobanuye ko ari ibimenyetso bya kanseri, ariko bishobora kuba ibimenyetso kuri bamwe na bamwe. Ni byiza gusanga muganga niba ufite kimwe cg byinshi muri byo.

Kumenya ibyagutera kanseri no kwivuza hakiri kare ni byiza, ariko icy’ingenzi kurusha ibindi ni ukwirinda ibyagutera indwara ya kanseri.

Hari ubushakashatsi bwinshi bwerekana ko hari ibiribwa runaka wafata bikakurinda indwara ya kanseri.

Dore ibiribwa bimwe na bimwe byagufasha kwirinda indwara ya kanseri:

1.       TUNGURUSUMU

Tungurusumu izwi cyane ku kugira muri yo, ibirinda kanseri. N’ubwo abantu benshi bayangira impumuro yayo no kuba itaryoshye mu kanwa, ariko bavuga ko abantu barya tungurusumu nibura kabiri mu cyumweru, bagabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibihaha, kandi ubushashatsi buvuga ko abantu barya tungurusumu buri gihe bagabanya ibyago byo kurwara kanseri y’igifu n’iy’amara.

2.       INYANYA

Inyanya ni ikiribwa kifitemo ibintu bitandukanye, bishobora kugabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere. Inyanya kandi zigabanya ibyago byo kurwara kanseri ya prostate ku bagabo.

3.       AVOKA

Avoka nayo yifitemo ibintu bishobora kubuza gukura k’uturemangingo dutera kanseri, cg se tugakura mu mubiri uturemangingo twatera kanseri cyane cyane iyo mu kanwa. Ubushakashatsi bwerekana ko avocats n’ibiyikomokaho bishobora kurinda kanseri ya prostate ku bagabo. Avoka kandi ifite muri yo ubushobozi bwo kurinda kanseri y’amaraso.

4.       IMBOGA N’IBINYAMISOGWE

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abantu barya imboga cyane  kandi zitandukanye ndetse n’abarya ibinyamisogwe birimo amashaza, ibitonore, ibishyimbo,… bagabanya ibyago byo kurwara kanseri ya prostate, n’izindi kanseri zitandukanye. Ubundi bushakashatsi bwerekanye ko abantu barya imboga igihe cyose, bagabanya ibyago byo kurwara kanseri y’amara. Ubwo bushakashatsi bwerekana ko kurya ibishyimbo nibura kabiri mu cyumweru bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’urwagashya.

5.       SEZAME

Sezame zigabanya ibyago byo kurwara kanseri ya prostate ku bagabo na kanseri y’ibere ku bagore.

Mu gusoza reka twese dufatanye twite ku buzima bwacu kugira ngo tuzashobore gusaza neza.

 

Umwanditsi: NAHAYO Pélagie

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist