Abantu 174 bapfiriye muri stade y'umupira w'amaguru muri Indonesia abandi barenga 180 barakomereka nyuma y'imvururu zavutse nyuma y' umukino wahuzaga amakipe y'amakeba muri iki gihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022 mu gace ka Malang, East Java.
Kuri uyu wa 25/09/2022 korali Family of Singers ikorera umurirmo w'Imana muri EPR Paruwasi ya KIYOVU yabateguriye igitaramo cyabereye muri Romantic Garden ku Gisozi.
Umuntu bemeza ko afite ikibazo cy'umubyibuho udasanzwe iyo bafashe ibipimo bya BMI(Body Mass Index), uyu munsi tugiye kubereka uburyo ushobora kwifatira ibyo bipimo mu buryo bworoshye.
Imiryango 144 igizwe n’abaturage 707 baturiye kariyeri ikoreshwa muri CIMERWA ndetse n’imiryango 507 igizwe n’abaturage 2212 ituriye uru ruganda, ni yo imaze kubarurwa ngo izimurwe bitewe n’uko yari ibangamiwe na rwo.
Nyuma y'inkuru twabagejejeho y'itangazwa ry'amanota , Ku barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abanyeshuri bakoze ibizamini ni 126,735. Abatsinze ni 108, 566, bahwanye na 85.66%. Abatsinzwe ni 18,469, bahwanye na 14.34%.
Mnisiteri y'Ubuzima iravuga ko irimo gukurikiranira hafi niba imiti yifashishwa mu kuvura Malariya yaba itakiyishoboye, kugira ngo hagire igikorwa mu maguru mashya.
Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y'Uburezi yatangaje amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'icyirico rusange cy'amashuri yisumbuye.