Kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda rwashyikirije RDC imirambo ibiri y’abasirikare b’iki gihugu barasiwe mu Rwanda, bavogereye ubutaka bwarwo mu Murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu.
Perezida wa Sena w’Ubwami bwa Eswatini, Pastor Lindiwe Dlamini agaragaza ko biteye ishema kubona hari bimwe mu bihugu bya Afurika bimaze gutera intambwe ishimishije, ituma n’ibindi bihugu bigize uyu mugabane byifuza kubyigiraho.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko kuba hari ibihugu byari bikennye ubu bikaba byaravuye muri iki cyiciro, ari ikigaragaza ko n’ibindi bihugu byabyigiraho bikava mu bukene.
Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko nubwo leta ya Congo ikomeje kubangamira inzira y’amahoro, u Rwanda rwo kugeza ubu rushima uburyo abahuza n’ibihugu by’Akarere muri rusange bikomeje gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bw'iki gihugu.
Impuguke mu by'ubuzima zikomeje kugaragaza impungege ziterwa n'ubwiyongere bw'umubyibuho ukabije kuri benshi kuko ari intandaro y'indwara nyinshi zitandura zitera 44% by'imfu zose mu gihugu, mu gihe ku isi habarurwa abasaga miliyari bugarijwe n'umubyibuho ukabije.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeye guhumuriza Abanyarwanda avuga ko Leta iticaye ubusa ku kibazo cy'izamuka ry'ibiciro ku masoko anahishura ko hari gahunda y'igihe kirekire igamije kuzamura imishahara y'abakozi ba leta muri rusange.
Nubwo tugirwa inama yo kugana ibigo by’imari kuri serivisi zirimo no kubitsayo amafatanga, impanuka ntiteguza; ushobora kuba wayabikuje ugiye kuyakoresha akaba yakwangirika, agashya cyangwa akaribwaka n’imbeba.