Bamwe mu baguzi n'abacuruzi bo hirya no hino ku masoko y'imbere mu gihugu, baravuga ko hari icyizere bagenda babona cy'igabanuka ry'ibiciro ku isoko, ibyo babishingira mu kuba Leta y'u Rwanda ko hari ingamba yagiye ifata mu guhangana n'iki kibazo.
Perezida Paul Kagame aratangaza ko umupira w'amaguru ari Siporo y'ingirakamaro mu mibereho y'Abanyarwanda, bityo ko u Rwanda rutazahwema kuwuteza imbere.
Kuri iki Cyumweru ni bwo umurambo wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi uherutse kwitaba Imana wageze mu Rwanda, uvanywe mu gihugu cy’u Bubiligi aho yari arimo avurirwa.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe yasabye urubyiruko guharanira kuba intwari kuko bafite abo bigiraho bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari bamwe mu baturage, bagaragaza impungenge z’uko ubutaka buhingwaho bugenda bugabanuka kubera kugirwa imiturire.
Inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe zisanga hakwiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo gufasha urubyiruko kuko narwo ruri mu nzego zibasiwe n’ihungabana riterwa n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Hari abaturage bo mu Ntara y'Amajyepfo bavuga ko bigoye kureka itabi kuko ngo baba barabitangiye bakiri bato. Ibi barabivuga mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) bugaragaza ko mu myaka itanu ishize Intara y'Amajyepfo yaje ku mwanya wa mbere mu gihugu mu kugira abaturage benshi banywa itabi.