Latest News

Guverinoma Yatangije Ubukangurambaga Ku Isuku Mu Gihugu Hose

Guverinoma y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga ku isuku mu gihugu hose, kuko ngo abantu badohotse mu kwimakaza umuco w’isuku. Hari abaturage bo bavuga ko ubukana bw’ikibazo bwongerwa na sosiyete zikora isuku ahahurira abantu benshi zidakora neza.

ICC Yatanze Impapuro Zo Guta Muri Yombi Perezida Putin

Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), rwatanze impapuro zo guta muri yombi Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin kubera ibyaha by'intambara ruvuga ko byakorewe muri Ukraine.

Harateganywa Kubakwa Imihanda Aho Kuyinyuramo Bizajya Bisaba Kwishyura

Mu Rwanda hagiye kubakwa imihanda izajya ikoreshwa n’abafite ibinyabiziga babanje kwishyura. Minisiteri y’Ibikorwaremezo ivuga ko bizafasha kugabanya umubyigano w’imodoka.

General Gatsinzi Marcel Yashyinguwe

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yatanze ubutumwa bwihanganisha Umuryango wa Rtd General Marcel Gatsinzi anabizeza ko igihugu kizawuba hafi nk’uko amategeko ya gisirikare n'umuco nyarwanda bibiteganya.

Politiki Mbi Ntikwiye Kuba Muri Siporo - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko hakwiye kongerwa imbaraga mu gukumira politiki mbi yo kwikanyiza, ivangura n’amacakubiri kugira ngo itavangira siporo by’umwihariko umupira w’amaguru usanganywe indagagaciro z’ubumwe n’ubusabane hagati y’abatuye Isi.

U Rwanda Rwakiriye Inteko Rusange Ya FIFA

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023, U Rwanda rwakiriye inteko rusange y'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Isi FIFA, ku nshuro yayo ya 7, ikaba ari ubwa kane yari ibereye by'umwiohariko ku mugabane wa Afurika.

U Rwanda Rutewe Ishema No Kwifatanya N’Isi Mu Gusigasira Umurage Wa Pele-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame aratangaza ko u Rwanda rutewe ishema no kwifatanya n’Isi yose mu gusigasira umurage w’umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku Isi, Umunya-Brazil ufite inkomoko muri Afurika, Pele. Perezida Kagame yagaragaye mu kibuga akina umupira w’amaguru, uyu mukino Perezida Kagame yahuriyemo n’umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino n’abandi bakanyujijeho muri ruhago, niwo wa mbere ukiniwe muri Stade ya Kigali, kuva yakitirirwa umunyabigwi muri ruhago, Pelé.