Guverinoma yagabanyije imisoro hashingiwe ku cyerekezo cyatanzwe na Perezida Kagame muri Mutarama uyu mwaka. Urugero, umusoro w'ubutaka washyizwe hagati ya 0-80 Frw uvuye hagati ya 0-300Frw kuri metero kare.
Kuri uyu wa Gatanu abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi hose bizihije umunsi mukuru wa Eid al-Fitr usoza ukwezi kwa Ramadhan. Mu Mujyi wa Kigali uyu munsi wizihirijwe kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.
Perezida Paul Kagame na Perezida w’inzibacyuho muri Guinea, Col. Mamadi Doumbouya bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibikorwaremezo birimo umuhanda mugari n’ikiraro kigezweho byose bihuza Kagbélen n’umurwa mukuru Conakry.
Perezida Paul Kagame asanga umugabane wa Afurika ukwiye kubakira ku mahirwe akomeye yo kugira umubare munini w’urubyiruko, ugashakira umuti ibibazo bitandukanye bigikoma mu nkokora iterambere ryawo.
Hari abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bibabaje kuba ahantu ubusanzwe abantu bazaga gushakira Imana ariho hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 30 binagizwemo uruhare na bamwe mu bihaye Imana, bagahera kuri ibi basaba abanyamadini muri iki gihe kubakira inyigisho zabo ku rukundo.
Perezida Kagame yatangaje ko Umugabane wa Afurika utekanye ku bashaka kuwushoramo imari kurenza ibindi bice by'Isi agaragaza ko kandi imiyoborere myiza no kugira icyerekezo gihamye ari bimwe mu bintu by'ngenzi byafashije u Rwanda gukemura ikibazo cy'ingufu z'amashanyarazi cyugarije byinshi mu bihugu bya Afurika.
Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice by'Amajyepfo bavuga ko kuva Guverinoma y'Abatabazi yahahungira tariki ya 11 Mata 1994, yahise itegura umugambi wo kwica Abatutsi muri ibi bice byari byaranze kwijandika muri jenosie yarimo gukorerwa Abatutsi.