Ikigo gishinzwe amazi, isuku n'isukura (WASAC) cyasabwe kwihutisha ibikorwa byo kwagura imiyoboro y'amazi mu bice biyakeneye, kuko angana na 45% by'atunganywa yose na yo yangirika ataragera ku bakiriya.
Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, rugiye gutangira kuburanisha uwitwa Philippe Hategekimana wakoreshaga izina rya Manier, uzwi cyane nka Biguma, ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu turere twa Nyanza na Huye.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko abaturiye umugenzi wa Sebeya bagiye kwimurwa vuba nyuma y’uko bigaragaye ko aha hantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga bashingiye ku biza byibasiye ibice by'Igihugu.
Abagezweho n’ingaruka z’ibiza mu Karere ka Rubavu baravuga ko ubuzima bugenda bugaruka ndetse bamwe bakaba basubukuye ibikorwa bya buri munsi.
Imvura yaguye mu ijoro ryakeye yateje ibiza mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba. Kugeza ubu imibare y’agateganyo itangazwa n’ubuyobozi bw’izi ntara ivuga ko abantu 109 ari bo bamaze kumenyekana ko bapfuye.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Fransisko yagize Padiri Balitazari Ntivuguruzwa Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, asimbuye Musenyeri Simaragidi Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru.
Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umurimo, urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), rwongeye gusaba Leta gushyiraho iteka rigena umushahara fatizo kugira ngo hajyeho umushahara udashobora kugibwa munsi mu rwego rwo kurengera imibereho myiza y'umukozi.