Latest News

SAMU Yashyize Imbangukiragutabara Mu Duce 16 Two Muri Kigali Ziteguye Gutabara

Nyuma yo kunoza imikorere y’imbangukiragutabara zizwi nka SAMU abaturage barishimira ko kuri ubu zigera ku bazitumije mu buryo bwihuse. Na ho Ikigo gishinzwe Ubuzima RBC kikavuga ko umubare w’abatabarwa ku gihe ubu ugeze hejuru ya 65% uvuye munsi ya 30%.

Akarere Ka Kirehe Mu Ngamba Zo Gukumira Indwara Ya Marburg Yagaragaye Muri Tanzaniya

Inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima mu Karere ka Kirehe ziravuga zatangiye gukaza ingamba z’ubwirinzi no gukora ubukangurambaga kugira ngo hakumirwe indwara ya Marburg yagaragaye mu Ntara ya Kagera mu gihugu cya Tanzania.

RBC Yakanguriye Abanyarwanda Kugira Isuku Y'amenyo No Kuyivuza Hakiri Kare

Ikigo cy’ Igihugu cy’Ubuzima RBC kiributsa buri wese kuzirikana isuku yo mu kanwa ndetse no kwivuza indwara z’ amenyo hakiri kare kuko iyo bidakozwe bigira ingaruka nyinshi ku mubiri. Ibi bitangajwe mu ihe kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe hizizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mukanwa.

Ubuzima: Intara Y'Amajyepfo Iza Ku Mwanya Wa Mbere Mu Kugira Abaturage Banywa Itabi

Hari abaturage bo mu Ntara y'Amajyepfo bavuga ko bigoye kureka itabi kuko ngo baba barabitangiye bakiri bato. Ibi barabivuga mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) bugaragaza ko mu myaka itanu ishize Intara y'Amajyepfo yaje ku mwanya wa mbere mu gihugu mu kugira abaturage benshi banywa itabi.

Ubuzima: Kimwe Cya Kabiri Cy'abatuye Afurika Bashobora Kuzaba Bafite Ikibazo Cy'umubyibuho Ukabije Muri 2035

Impuguke mu by'ubuzima zikomeje kugaragaza impungege ziterwa n'ubwiyongere bw'umubyibuho ukabije kuri benshi kuko ari intandaro y'indwara nyinshi zitandura zitera 44% by'imfu zose mu gihugu, mu gihe ku isi habarurwa abasaga miliyari bugarijwe n'umubyibuho ukabije.

Ubuzima: 80% By'indwara Z'amaso Zishobora Kwirindwa

Abaganga Bavura indwara zifata amaso bavuga ko 80% byazo zishobora kwirindwa bityo abantu basabwa kwita cyane ku buzima bw'amaso yabo.

Menya Uko Wareba Niba Ufite Ikibazo Cy'umubyibuho Ukabije

Umuntu bemeza ko afite ikibazo cy'umubyibuho udasanzwe iyo bafashe ibipimo bya BMI(Body Mass Index), uyu munsi tugiye kubereka uburyo ushobora kwifatira ibyo bipimo mu buryo bworoshye.

logo_inverse11677109462.png