Nyuma yo kunoza imikorere y’imbangukiragutabara zizwi nka SAMU abaturage barishimira ko kuri ubu zigera ku bazitumije mu buryo bwihuse. Na ho Ikigo gishinzwe Ubuzima RBC kikavuga ko umubare w’abatabarwa ku gihe ubu ugeze hejuru ya 65% uvuye munsi ya 30%.
Inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima mu Karere ka Kirehe ziravuga zatangiye gukaza ingamba z’ubwirinzi no gukora ubukangurambaga kugira ngo hakumirwe indwara ya Marburg yagaragaye mu Ntara ya Kagera mu gihugu cya Tanzania.
Ikigo cy’ Igihugu cy’Ubuzima RBC kiributsa buri wese kuzirikana isuku yo mu kanwa ndetse no kwivuza indwara z’ amenyo hakiri kare kuko iyo bidakozwe bigira ingaruka nyinshi ku mubiri. Ibi bitangajwe mu ihe kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe hizizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mukanwa.
Hari abaturage bo mu Ntara y'Amajyepfo bavuga ko bigoye kureka itabi kuko ngo baba barabitangiye bakiri bato. Ibi barabivuga mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) bugaragaza ko mu myaka itanu ishize Intara y'Amajyepfo yaje ku mwanya wa mbere mu gihugu mu kugira abaturage benshi banywa itabi.
Impuguke mu by'ubuzima zikomeje kugaragaza impungege ziterwa n'ubwiyongere bw'umubyibuho ukabije kuri benshi kuko ari intandaro y'indwara nyinshi zitandura zitera 44% by'imfu zose mu gihugu, mu gihe ku isi habarurwa abasaga miliyari bugarijwe n'umubyibuho ukabije.
Abaganga Bavura indwara zifata amaso bavuga ko 80% byazo zishobora kwirindwa bityo abantu basabwa kwita cyane ku buzima bw'amaso yabo.
Umuntu bemeza ko afite ikibazo cy'umubyibuho udasanzwe iyo bafashe ibipimo bya BMI(Body Mass Index), uyu munsi tugiye kubereka uburyo ushobora kwifatira ibyo bipimo mu buryo bworoshye.