The loss of active listening is the most common challenge the world is facing from family to big institutions and from elementary schools to universities while it builds trust, strong relationships and success. Judaism and Christianity confirm that promoting active listening prevents and resolves conflicts.
N'ubwo abagenzi bamwe bishimiye kuba amakamyo n'imodoka z'imizigo zigira amasaha zibabisa, abatwara izi modoka baravuga ko babagamiwe bakaba bifuza ko inzego zibishinzwe zashaka uburyo bwo gusaranganya imihanda ihari.
Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera abambasaderi 7 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Umubano mwiya hagati y’abana n’ababyeyi ni ingenzi cyane kugira ngo ubuzima burusheho kuba bwiza. Ababyeyi iyo umubano wacu n’abana utagenda neza turabimenya ariko kubera inshingano nyinshi dufite tukabyirengangiza, ntitubihe agaciro cyan, tukavuga ko wenda igihe kizabikemura.
Urwego rw'igihugu ngenzuramikorere RURA, rurakangurira abaturage kwiyandukuza kuri SimCards bibarujeho ariko bakaba batakizikoresha, kuko bizabafasha kwirinda ingaruka zitandukanye zishobora guterwa n'ikoreshwa ry'izi Sim Cards mu buryo butanoze.
Abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange muri Kigali bavuga ko hari impinduka zigaragara mu gutwara abantu, ibi ngo biraterwa n'uko batagitinda mu nzira bitewe n'ingamba Leta yafashe zigamije gushyira ku murongo uburyo bwo gutwara abantu.
Mu gihe kuri ubu uruganda rutunganya Gaz Méthane mu Kivu rukayibyaza amashanyarazi rurimo gutanga Megawatt 37.5 mu zisaga 50 rugomba kohereza mu muyoboro mugari w'amashanyarazi, aho rwubatse Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu abaruturiye bavuga ko uretse kongera ingano y'amashanyarazi igihugu gikeneye rwatanze akazi.