Latest News

Mutobo: Urubyiruko Rwo Muri Kaminuza Rwasabwe Kunyomoza Abasebya Igihugu

Guverinoma y’ U Rwanda irasaba by’umwihariko urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga, kunyomoza imvugo zihembera urwango n’izisebya U Rwanda zishamikiye ku bibazo by’umutekano muke biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko bisubiza inyuma intambwe y’ubumwe n’ubudaheranwa imaze guterwa mu myaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ihagaritswe.

Rubavu: Harimo Kubera Umwiherero Wa Guverinoma N’abafatanyabikorwa Bayo Mu Iterambere

Mu gihe abanyarwanda bamaze iminsi basaba ko hagira igikorwa mu kugabanya ibiciro by' ibiribwa byatumbagiye ku masoko, abafatanyabikorwa ba Leta basanga guteza imbere ubuhinzi buhangana n'imihindagurikire y'ibihe byaba igisubizo kuri iki kibazo.

Nyagatare: Hizihirijwe Umunsi W'Umugore Ku Rwego Rw'Igihugu

Abagore bari Mubikorwa by'ubucuruzi bavugako gukoresha Ikoranabuhanga bibafasha kongera ubwinshi n'ubwiza bw'ibyo bakora nka kimwe mu bibafasha gutuma ibicuruzwa byabo bihatana ku isoko mpuzamahanga ,Ibi ni ibyavuzwe ku munsi mpuzamahanga w'umugore wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare ku rwego rw'Igihugu.

Imibare Y'abagore Bari Mu Mirimo Itandukanye Iracyari Mike Ugereranyije N'abagabo

Umunsi mpuzamahanga w'abagore ubaye muri uyu mwaka wa 2023 mugihe icyuho kinini kiri hagati y'abagabo n'abagore mu bijyanye n'imyanya y'imirimo kikiri kinini nubwo mu Rwanda hari abagore n'abakobwa benshi batinyutse imirimo ubusanzwe yarimenyerewe ko ari iy'abagabo.

Nyagatare: Abagore Bari Abafutuzi Bashinze Uruganda Rwabafashije Kwigirira Icyizere

Abagore bibumbiye muri koperative Icyerecyezo cyiza Matimba ikorera mu Murenge wa Matimba ho mu Karere ka Nyagatare barishimira aho bageze mu rugendo rw'iterambere nyuma yo gushinga uruganda ruciriritse rukora ibinyobwa, aho bari bamaze kureka umurimo ugayitse wo kwinjiza magendu mu gihugu.

Minisitiri Mbabazi Yasobanuye Bimwe Mu Bidindiza Gahunda Zagenewe Guteza Imbere Urubyiruko

Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary yabwiye Inteko rusange y'umutwe w'abadepite ko bimwe mu bidindiza gahunda zagenewe guteza imbere urubyiruko, harimo n’imyitwarire n’imikorere bya bamwe muri rwo bigatuma koperative zabo zitagera ku ntego ziba zashyiriweho.

Abagore Bize Ubumenyi N'ikoranabuhanga Bavuga Ko Bagenzi Babo Bakwiye Gutinyuka Kuko Bashoboye

Mu gihe kuri uyu wa 8 Werurwe u Rwanda rwifatanya n'ibindi bihugu mu kuzirikana umunsi mpuzamahanga w'umugore, abagore bize ibijyanye n'ubumenyi n'ikoranabuhanga bavuga ko abagore muri rusange bakwiye gutinyuka kuko bashoboye, bityo bakabyaza umusaruro amahirwe ahari kuri bose yo kwiga bakageraz kure.

logo_inverse11677109462.png