Mu Rwanda hagiye kubakwa imihanda izajya ikoreshwa n’abafite ibinyabiziga babanje kwishyura. Minisiteri y’Ibikorwaremezo ivuga ko bizafasha kugabanya umubyigano w’imodoka.
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yatanze ubutumwa bwihanganisha Umuryango wa Rtd General Marcel Gatsinzi anabizeza ko igihugu kizawuba hafi nk’uko amategeko ya gisirikare n'umuco nyarwanda bibiteganya.
Bamwe mu baguzi n'abacuruzi bo hirya no hino ku masoko y'imbere mu gihugu, baravuga ko hari icyizere bagenda babona cy'igabanuka ry'ibiciro ku isoko, ibyo babishingira mu kuba Leta y'u Rwanda ko hari ingamba yagiye ifata mu guhangana n'iki kibazo.
Kuri iki Cyumweru ni bwo umurambo wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi uherutse kwitaba Imana wageze mu Rwanda, uvanywe mu gihugu cy’u Bubiligi aho yari arimo avurirwa.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe yasabye urubyiruko guharanira kuba intwari kuko bafite abo bigiraho bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari bamwe mu baturage, bagaragaza impungenge z’uko ubutaka buhingwaho bugenda bugabanuka kubera kugirwa imiturire.
Inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe zisanga hakwiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo gufasha urubyiruko kuko narwo ruri mu nzego zibasiwe n’ihungabana riterwa n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.