Inteko rusange ya Sena yanenze imikorere y’inzego zitandukanye zidakemura ibibazo by’abaturage ku gihe. Raporo ya komisiyo ya politike n’imiyoborere muri Sena y’u Rwanda ku isuzuma yakoze ku bikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2021-2022 na gahunda y’ibikorwa byarwo by’umwaka wa 2022-2023,abasenateri iragaragaza ko hari ibibazo bigikomeje kubangamira iterambere n’imibereho y’abaturage bikigaragara hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi uhagarariye u Rwanda n'ibindi bihugu 22 by'Afurika mu nama y'ubutegetsi muri Banki y'isi Dr Floribert Ngaruko, ibiganiro byabo bikaba byibanze bufatanye mu iterambere no guhangana n'ikibazo cy'ihidagurika ry'ibiciro ku masoko.
Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ivuga ko imikoranire myiza n'abafatanyabikorwa bayo ari kimwe mu bifasha kubona ingengo y'imari yakoreshwa mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta yabwiye ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ko uretse umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wajemo agatotsi, ku ruhande rw’ibindi bihugu uyu mubano uhagaze neza muri rusange.
Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko kudashyira mu bikorwa itegeko rihana ababyeyi bihunza inshingano zo kurera, biri mu bikomeje gutiza umurindi ikibazo cy’abana bata amashuri abandi bakajyanwa mu mirimo itandukanye.
Abadepite bagize bagize komisiyo y’ imibereho y’ abaturage, basanga byari bikwiye ko amasaha y' akazi ajyanishwa no kubaka umuryango mwiza.
Umukuru w’Igihugu yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani baganira ku mubano w’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo ubukungu n’ishoramari.