RELIGION

IBYIZA BY’IYOBOKAMANA CYANGWA IMYIZERERE KU MIBEREHO MYIZA Y’ABAKUZE


Imyizerere n’iyobokamana ni imwe mu nkingi zikomeye zigira uruhare mu mibereho y’abantu. Abakuze bafite imyizerere cyangwa baba mu by’iyobokamana bagira imibereho myiza kurusha abatemera ko hari imbaraga zisumba iz’abantu. Ibyo bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga ibihumbi 5,000.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa CNN (https://www.cnn.com/2026/11/20/health/religious-spiritual-older-adults-intl-scli-wellness), abashashatsi mu buzima rusange bo muri Kaminuza ya Padua mu Butaliyani bakoze isesengura ry’ubushakashatsi 21, bwakozwe hirya no hino ku isi hagati ya 1992 na 2024.

Ubwo bushakashatsi bwibanze ku isano iri hagati y’imyizerere n’ubuzima, uburyo abantu bitabaza imyizerere yabo mu bihe bikomeye, n’uko banyurwa n’ubuzima bw’uko babayeho.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu 5,664 bafite imyaka iri hagati ya 60 na 104. Muri bo abagabo bari 1.561, abagore bari 2,503, naho igitsina cy’abandi 1,600 nticyagaragajwe.

Muri ubwo bushakashatsi 21, icumi bwakorewe muri muri Aziya, burindwi(7) muri Amerika, butatu(3) mu Burayi, bumwe(1) bwakorewe muri Afurika. Isesengura ryagaragaje ko hari isano iri ku rwego ruringaniye, igaragara hagati yo kugira iyobokamana cyangwa imyizerere no kugira imibereho myiza ndetse no kunyurwa n’ubuzima.

Ubwo bushashatsi bwerekenye ko ikigero cyo hejuru kiri muri Aziya, bagakurikirwa na Afurika, Amerika iri ku mwanya wa gatatu, mu gihe abake cyane bagaragaye mu Burayi.

Alessandra Buja, umwe mu bakoze ubushakashatsi afatanije na mugenzi we Sohail Akhtar, yabwiye CNN ko mu Burayi impamvu baba bari ku kigero cyo hasi, bishobora kuba biterwa n’uko abantu benshi barushaho kugenda bava mu myemerere y’iyobokamana.

Ibihugu bifite abantu benshi bemera Imana

Raporo ya Pew Research Center yo muri 2025 igaragaza ko ibihugu bifite abaturage benshi bashyira iyobokamana ku mwanya w’ingenzi mu buzima bwabo, ahanini biherereye mu Burasizuba bwo hagati, muri Aziya y’Epfo, n’Amajyepfo y’Uburasirazuba, muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara no muri Amerika y’Epfo.

Abantu barenga 90% muri Bangladesh, Indonesia, Sri Lanka, Tuniziya na Kenya bavuga ko iyobokamana rifite akamaro gakomeye mu buzima bwabo.

Mu gihe muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, abavuga ko iyobokamana rifite akamaro ari 38%, naho mu Bwongereza bakaba 20%.

Raporo ya Pew igaragaza ko abantu bafite imyaka 50 kuzamura ari bo bakunze kugaragaza ko bafite imyemerere y’iyobokamana kurusha abakiri bato.

Ikigero cya 80% cy’Abanyamerika bakuze na 98% by’Abanya Bresil n’Abanya Polonye bakuze bafite aho bahuriye n’idini.

Ku isi hose, umubare w’abantu bakuze uragenda wiyongera. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage rivuga ko mu mpera za 2070, abantu bafite imyaka 65 kuzamura bazagera kuri miliyari 2,2, bakazaruta umubare w’abana ku isi.

Abashakashatsi bagaragaje ko imyemerere n’iyobokamana idafasha gusa mu mibereho yo mu mutwe, ahubwo ishobora no gutuma abantu bagira aho bahurira n’abandi, bagahabwa ubufasha bw’amarangamutima ndetse bakagira ibikorwa bituma ubwonko bukomeza gukora neza.

Ibyo byose bishobora gutuma abantu banyurwa n’ubuzima ndetse bikagira uruhare mu kongera igihe cyo kubaho.

Abashakashatsi bavuga ko kubera ko umubare w’abakuze ukomeje kwiyongera, kwita ku myemerere y’umwuka mu bufasha n’ubuvuzi bahabwa bishobora kubagirira akamaro.

Paul Higgs, umwarimu wigisha ubumenyi mu bijyanye n’imibereho n’imibanire y’abantu (Sociology) muri University College London, utaragize uruhare muri ubwo bushakashatsi, yabwiye CNN ko ubu bushakashatsi bwongeye kugaragaza akamaro ko kugira imyemerere y’iyobokamana n’imyizerere, kuko bishobora gufasha abantu bageze mu zabukuru kugira imibereho myiza.

Yavuze ko bishimishije kuba byiganje muri Afurika no muri Aziya kuko ari imigabane iyobokamana rigifite umwanya ukomeye mu mibereho y’abaturage no mu muco wabo.

Yongeyeho ko, ngo nk’uko ubushakashaka bubigaragaza ibyo bintu birushaho kugira akamaro uko umubare w’abakuze wiyongera ndetse n’igihe abantu bamara mu zabukuru kikaba kinini.

Yavuze ko ibyavuye muri ubwo bushakashatsi, bituma abantu bongera gutekereza ku kamaro k’iyobokamana n’imyemerere mu guha abantu igisobanuro cy’ubuzima uko bagenda basaza.

Chine McDonald, umuyobozi w’ikigo Theos cyo mu Bwongereza gisesengura ibijyanye n’iyobokamana n’imibereho y’abaturage, na we yabwiye CNN ko nyirakuru wari ufite imyaka 92 yitabye Imana, ku buryo ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byamusanze mu bihe bidasanzwe.

Yakomeje avuga ko aho akomoka muri Nigeria, basanzwe bafite umuco ushyira imbere ubumwe bw’abaturage, umuryango mugari no kubaha abageze mu zaburu.

Yavuze ko amatorero n’amadini bishobora gufasha abantu kubona inshuti, ubufasha bufatika ndetse no kumva ko bafite aho babarizwa, cyane cyane mu gihe bahuye n’indwara, gupfusha abo bakundaga cyangwa izindi mbogamizi zizanwa no gusaza.

Yongeyeho ko imyemerere ishobora guha abantu intego, icyizere n’igisobanuro cy’ubuzima, ndetse ikabafasha gusobanukirwa imibabaro n’urupfu.

Yasobanuye ko kuba isano iri hagati y’iyobokamana n’imibereho myiza ari nke mu Burayi, bishobora guterwa n’uko abantu baho barushaho kwibanda ku buzima bw’umuntu ku giti cye, no kutagendera cyane ku iyobokamana. Ariko yavuze ko ibyo bitavuga ko iyobokamana nta kamaro rigifite muri ibyo bihugu.

Yaragize ati : “Mu gihe irungu no kwigunga bikomeje kuba ikibazo gikomeye, cyane cyane mu bihugu bikize byo mu majyaruguru y’isi, birashoboka ko dukwiye kongera gutekereza ku cyo gusaza neza bisobanuye.”

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), ikibazo cy’irungu ryagishyize mu byihutirwa by’ubuzima ku isi mu mwaka wa 2023, rigaragaza ko ari ikibazo gikomeye kibangamiye ubuzima bw’abantu.

Abantu badafite imibanire myiza n’abandi baba bafite ibyago byinshi byo gupfa bakiri bato. Irungu rifitanye isano n’indwara zo mu mutwe, kugabanuka k’ubudahangarwa bw’umubiri, indwara z’umutima n’imitsi y’amaraso, umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse n’indwara yo guturika kw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko (stroke).

Muri uwo mwaka, ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu 142 bwagaragaje ko 17% by’abantu bakuze bavuze ko bumva bafite irungu.

Imyemerere ishobora kugira akamaro kurusha iyobokamana

N’ubwo ubushakashatsi bwagaragaje ko imyemerere n’iyobokamana byombi bifitanye isano n’imibereho myiza, bwagaragaje ko imyemerere ari yo ifitanye isano ikomeye kurushaho n’ubuzima bwiza.

Abashakashatsi ntibarasobanukirwa neza impamvu yabyo. Buja yavuze ko bishobora kuba biterwa n’uko imyemerere akenshi iba ari iy’umuntu ku giti cye, itagombye kuba ishingiye ku kuba ari mu muryango w’iyobokamana cyangwa mu rusengero.

Yasobanuye ko bishobora kuba bituruka ku gisobanuro n’intego y’ubuzima umuntu agira. Urugero, umuntu iyo agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ashobora gukomeza kugira imibereho myiza no kunyurwa n’ubuzima iyo afite indi ntego y’ubuzima itandukanye n’akazi yakoze mbere.  Yaragize ati iyo ufite indi ntego itari akazi wakoze, bishobora gutuma ukomeza kugira imibereho myiza no kunyurwa n’ubuzima.

Ubushakashatsi bwasohotse muri Gashyantare, bwagaragaje ko abantu bafite imyemerere n;iyobokamana bashobora kugira ibyago bike byo kugirana umubano n’inzoga, itabi, n’ibiyobyabwenge kandi bakagira amahirwe menshi yo kubireka no gukira ingaruka zabyo. Ubundi bushakashatsi bwo mu mwaka wa 2022, bwagaragaje ko Abanyamerika b’abirabura bakunda kwitabira ibikorwa by’iyobokamana cyangwa imyemerere ikomeye, bashobora kugira amanota meza mu bipimo bifitanye isano n’ubuzima bwiza bw’umutima kurusha abatabifite.

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje kandi ko imyemerere n’iyobokamana, bifitanye isano ikomeye  n’imibereho myiza muri rusange, kurusha uko bifitanye isano no kunyurwa n’ubuzima gusa.

Buja yasobanuye ko ibyo bishobora guterwa n’uko imibereho myiza ikubiyemo ibintu byinshi, birimo ubuzima bw’umubiri, ubufasha umuntu ahabwa n’abandi, ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’imyitwarire ishobora gushyira ubuzima mu kaga.

Yavuze ko ubushashatsi bwinshi n’inkuru zitangazwa mu bitangazamakuru bikunze kwibanda ku bintu bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, nk’amikoro, amashuri n’itabi. Ariko asanga n’iyobokamana rikwiye kwitabwaho nk’ikindi kintu gishobora kugira uruhare mu buzima bwiza bw’abantu.

Yaragize ati: “iyobokamana n’imyizerere na ryo rishobora kuba kimwe mu bintu bigira uruhare mu buzima bw’abantu, bityo rikwiye gukomeza kwigwa no gusuzumwa mu miterere itandukanye.”

 

Ese kugira imyemerere nibyo bituma abantu bagira ubuzima bwiza?

Abashakashatsi bashimangiye ko kuba hari isano hagati y’imyemerere n’imibereho myiza bitavuze ko kugira imyemerere ari byo ubwabyo bituma abantu babaho neza. Bavuze ko gusesengura uruhare rw’imyemerere mu gusaza neza bigoye, kubera ko ubushakashatsi bwabanje butakoresheje uburyo bumwe bwo gupima imyemererere.

Urugero, bumwe mu bushakashatsi bwibanze ku bufasha umuntu ahabwa n’abo basengana, ubundi bukareba amasengesho n’ibikorwa by’iyobokamana umuntu akora ku giti cye, ubundi bugasuzuma uko umuntu yumva Imana cyangwa imbaraga z’umwuka biri hafi ye mu buzima bwa buri munsi.

Hari n’ubwashyize imbere urwego umuntu aha iyobokamana mu buzima bwe cyangwa impamvu zituma aryitabira. Ikindi ni uko amadini atandukanye kandi n’uburyo ashyirwa mu bikorwa bukaba butandukanye, bitewe n’igihugu n’umuco w’abagituye.

Buja yavuze ko n’ubwo abantu bo muri Afurika, Uburayi na Amerika bashobora kuba basenga Imana imwe cyangwa bakagira idini rimwe, uburyo idini rigira agaciro mu buzima bwabo bushobora gutandukana.

Kubera itandukaniro ryari hagati y’ubushakashatsi bwasesenguwe, haba mu bihugu, mu mico no mu buryo abantu bagaragazamo imyemerere yabo, abashakashatsi basabye ko ibyavuye muri ubwo bushashatsi byitabwaho ariko ntibifatwe nk’ukuri kudashikanywaho.

Basabye ko hakorwa ubundi bushakashatsi bukoresha uburyo bumwe kandi bwizewe bwo gupima imyemerere y’idini n’iy’umwuka kugira ngo hamenyekane neza uruhare bigira mu mibereho myiza y’abantu bageze mu zabukuru.

Umwanditsi: NAHAYO Pelagie

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist