SOCIAL

ZIMWE MU MPAMVU IMIBANIRE Y’ABASHAKANYE IKOMEJE KWANGIRIKA


Muri iyi minsi tugezemo imibanire y’abashakanye ikomeje ikibazo giteye inkeke ku bayirimo, n’impungenge zikomeye ku batarayinjiramo.

Ese ni iyihe mpamvu ibitera? Ese ko mu bihe bya kera byashobokaga, ubu byagenze bite ngo bihinduke ikibazo gihangayikishije ibyiciro byose by’ubuzima?

Nk’uko tubikesha urubuga rwa NORDIA INSPIRE, zimwe mu mpamvu imibanire y’abashakanye ikomeza kwangirika si uko habuze urukundo gusa, ntabwo ari ukubera intonganya, nta n’ubwo  ari ukubera gucana inyuma ahubwo birenze ibyo byose.

Imibanire y’abantu yangirika kubera gucika intege mu kubaka umubano, kubura ubushake bwo gukemura ibibazo no guhora umuntu ashakisha impamvu yatuma abivamo.

Muri iki gihe hari abantu bamwe binjira mu rukundo cyangwa mu rushako badafite intego ihamye yo kubaka no gukomeza umuryango, ahubwo bakawinjiramo baramaze no gutegura neza uko bazawusohokamo igihe bitazaba bigenze uko babyifuza.

Ibi bituma umuntu atakaza ubushake bwo guhangana n’ibibazo bisanzwe bigaragara mu buzima bw’abashakanye, ahubwo agahora ategereje impamvu yatuma ahindukira akagenda, muri make ahora ahanze amaso ku muryango agomba gusohokeramo. Ni ukuvuga ko muri we ahora ategereje uburyo bwiza bwazamubera impamvu igaragara yo gusohoka mu mibanire, bisobanuye ko umuryango we awusenya atarawinjiramo, kuko yinjiramo ariko abitse neza ibanga ry’umuryango w’ubutabazi agomba gucamo asohoka, nk’aho imbere muri we atiteguye kubaka ahubwo yiteguye n’ubundi kugenda.

Uburere n'imibereho itandukanye

Umubano w’abashakanye ugizwe n’abantu babiri bafite imico, imitekerereze, amateka n’uburere bitandukanye. Niyo mpamvu bidashoboka ko bahora babona ibintu kimwe cyangwa se bumvikana muri byose.

Igihe habayeho impamvu yo kutumvikana ku kintu runaka, umuntu aba akwiye kumenya impamvu yateye ikibazo n’icyo yakora kugira ngo gikemuke, aho kugira ngo ahite atekereza uko yahunga uwo muntu bari kumwe kandi bafatanyije urugendo..

Nta rugo rubaho rwubatswe n’abantu bahora bumvikana gusa ahubwo rwubakwa n’abantu bamenya gukemura ibyo batumvikanaho, badatakaje agaciro, icyubahiro n’urukundo bafitanye.

Imbuga nkoranyambaga

Imbuga nkoranyambaga zagize uruhare rukomeye mu guhindura uburyo abantu babona urukundo n’imibanire. Buri munsi duhura n’abantu basa n’abafite ingo nziza, abashakanye bagirana ibihe byiza, abakorera ingendo ahantu henshi heza hatandukanye, bahana impano n’abagaragaza ibyishimo byabo. Ibyo bikatwereka kandi bikatwemeza ko hari abantu beza cyane babaho, baryohewe n’imibanire y’abo bashakanye nabo. Ibi ubwabyo si bibi. Ikibazo gitangira iyo ibyo tubona bihindutse igipimo dukoresha mu gusuzuma umuntu tubana na we.

Hari igihe umuntu atangira kubona ko uwo bashakanye adahagije, kubera ko atamugurira impano nk’iz’abandi, atamutembereza nk’uko abandi babikora, cyangwa atamugaragariza urukundo nk’uko abandi barugaragaza ku mbuga nkoranyambaga. Ikibazo ukwiye kwibaza ni iki: ese koko ibyo tubona ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ubuzima bwose bw’abo bantu? Ukuri ni uko akenshi abantu berekana ibihe byiza, ariko ntabwo tumenya ibyo bahura nabyo mu buzima bwabo bwite cyangwa se ibyo babamo iyo bari inyuma ya camera. Ntabwo dushobora kumenya ibiganiro bagirana iyo batumvikanye n’imbaraga bakoresha kugira ngo bakomeze kubana.

Ikindi giteye impungenge, ni uko hari igihe imbuga nkoranyambaga zituma abantu bakomeza ibiganiro n’abantu batagombye gukomeza kugirana nabo umubano wihariye. Bakoherereza  ubutumwa (message) batagombaga kohereza, bagafungura imiryango bagombaga gufunga, bakinjira mu mibanire isenya icyizere bari bafitanye n’abo bashakanye. Ibyo bishobora gutangira bisa n’ibintu byoroheje, ariko uko igihe kigenda, bigahinduka intandaro yo gutakaza icyizere, kubeshyana no kwangiza umubano mwiza w’abantu bari bafitanye kandi wari ufite amahirwe yo gukura.

Gusimbuza byabaye ibyoroshye kurusha gusana

Muri iki gihe gusimbuza ikintu bisa n’aho byoroshye kurusha kugisana, kujugunya byoroshye kurusha kubabarira, kugereranya byoroshye kurusha gushimira, kandi gushaka undi muntu bisa n’aho byoroshye kurusha kuganira n’uwo mwari musanganywe. Iyo umuntu abonye intege nke z’uwo bashakanye, ahita atekereza ko hari undi muntu mwiza kurushaho wamuhaza. Atangira kubona cyane ibyo uwo bashakanye adashoboye, akibagirwa ibindi byiza afite cyangwa ibindi ashoboye kandi akora neza. Hari umugani w’ikinyarwanda uvuga ngo: “ushaka gushaka nk’uko nyina yashatse, amara amazu”. Uyu mugani ushishikariza abantu kwakira abo babana cyangwa bakundana uko bari, no kubaka urugo rwabo rushingiye ku bihe barimo, aho kugereranya uwo bashaka n’ababyeyi babo cyangwa n’abandi bantu bazi. Hari ubwo ushyira imbaraga mu gushaka umuntu mwiza byuzuye maze ugatakaza icyizere cy’uwagukundaga yirengagije intege nke zawe. Ikindi udakwiye kwirengagiza ni uko nawe utari umuziranenge muri byose. Ukwiye kumenya ko nta muntu ubaho utagira aho afite imbaraga n’aho afite intege nke.

Kubura ubushake bwo gukemura ibibazo

Ntabwo urukundo rwakomeye kurushaho, nta n’ubwo rwabuze nk’uko babivuga, ahubwo abantu ntibakigira kwihangana, barashaka umubano uhamye kandi bafite ibitekerezo bitari hamwe. Uhora ushaka kubona umuntu mwiza uhaza ibyifuzo byawe, aho kugira ngo ugerageze kuba umuntu mwiza nawe. Buri rugo rugira ibihe byiza n’ibihe bigoye. Ibibazo by’amafaranga, uburere bw’abana, imicungire y’umutungo, kubura urubyaro, uburwayi, gupfusha, imico n’imyitwarire itakunogeye, n’ibindi byinshi, bigaragara hafi muri buri miryango yose. Mu by’ukuri ikibazo si uko ibyo bibazo bibaho, ahubwo ikibazo ni uko abashakanye bashobora kubura ubushake bwo kubiganiraho bafatanyije. Abantu iyo batagifite ubushake muri bo, bashobora gukomeza guturana mu nzu imwe ariko imitima yabo yaratandukanye. Buri wese akabaho mu buzima bwe, akibanda ku byo ashaka, atakigira umwanya wo kumenya uko mugenzi we yiyumva. Kuvuga ko ukunda umuntu gusa ntibihagije, kuko umubano ukenera kwitabwaho buri munsi kandi urukundo rugomba kugaragarira mu bikorwa (kumva mugenzi wawe, kumwitaho, kumufasha no kumwereka ko agifite umwanya w’ingenzi mu buzima bwawe).

Kwifuza ibyiza udashaka gutanga

Abantu benshi bifuza umubano uhamye, urimo ibyishimo, icyizere, ubwumvikane n’urukundo, ariko batiteguye kugira na kimwe batanga muri ibyo. Bashaka kubahwa ariko ntibubahe abandi, bashaka gutegwa amatwi ariko ntibumve abandi, barashaka kwihanganirwa ariko bo ntibihanganire abandi, barashaka kumva amagambo meza, nyamara ntibitaye ku yabo mabi basohora buri gihe. Uwo mubano ntabwo uzashoboka, niba utegereje ko mugenzi wawe ari uzabanza guhinduka. Mbere yo kwibaza icyo mugenzi wawe akwiriye guhindura, ni ngombwa kubanza kwibaza uruhare rwawe mu bibazo bihari. Ese wowe uri umuntu umworohereza kubana nawe? Ese uramwumva cyangwa umuha umwanya wo kuvuga ibimuri ku mutima? Ese amagambo yawe n’ibikorwa birubaka cyangwa birasenya? Umuntu ushaka urugo rwiza nawe agomba kwihatira kuba umufatanyabikorwa mwiza.

Kwitiranya urukundo n’igicuruzwa

Umutima w’umuntu ntabwo ari aho bashyira application igihe bashakiye, bakanayikuramo igihe batakiyikeneye. Urukundo si igicuruzwa umuntu agura mu iduka igihe agikeneye cyangwa ngo agisimbuze ikindi igihe yumva atagishimishijwe nacyo.  Urukundo ni icyizere abantu bubakana, ni ubusabanane bakomeza guteza imbere, ni amahitamo yo kubaha no gukomeza kwitaho. Nk’uko umuntu yita ku kintu cy’agaciro ngo kitangirika, ni nako ukwiye kwita ku mubano wawe, ukawurinda kandi ukawubungabunga kandi igihe cyose ugashaka ibyatuma ukura.

Icyakora kubungabunga umubano ntibivuze guhohoterwa bikabije no kwemera ibikorwa bishyira ubuzima bwawe n’ubw’abandi mu kaga.

Reka twanzure tuvuga ko ikibazo cy’ingo zisenyuka, ntabwo kizakemurwa no gushaka umuntu mushya igihe uwo mubana atagihuye n’ibyifuzo byawe. Ahubwo abantu bakeneye kongera gusobanukirwa icyo kubaka umuryango bisaba. Ntabwo urukundo rukwiye kuba ikintu abantu binjiramo bateguye n’inzira yo gusohokeramo. Umubano ukwiye kuba umwanya abantu biyemeza kubakamo icyizere, no gufashanya mu bihe byiza n’ibibi. Mbere yo kwibaza niba uwo mubana ari mwiza, banza wibaze niba nawe uri mwiza kuri we. Mbere yo kwihutira kuva mu mubano, banza wibaze niba ntacyo mwakora kugira ngo ikibazo gikemuke. Urukundo si ugushaka umuntu utagira intege nke, ahubwo ni ukumenya kubana n’umuntu nawe, mukagira ubushake bwo gukura no kubaka ubuzima bwiza.

Umwanditsi: NAHAYO Pelagie

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist