MENYA BYINSHI KURI GAMOPHOBIA (UBUZIMA BWO MU MUTWE N’URUKUNDO)
(Ubwoba bukabije bwo gushaka, n’impamvu bukomeje kwiyongera
cyane cyane mu rubyiruko)
Muri iki
gihe hirya no hino ku isi, uragenda wumva abantu, cyane cyane abiganjemo
urubyiruko, bafite imvugo ngo « njyewe sinzashaka pe», «Nta gahunda yo
kurushinga mfite», cyangwa bati «Kurushinga si ibyanjye», abandi bakavuga bati
«njye nanze igikwe»...
Hari
abafata bene aya magambo nk’ibintu bisanzwe, bakumva ko nta kibazo kirimo.
Ariko se,
kwanga cyangwa gutinya kurushinga biterwa n’iki? Ese ni ibintu bisanzwe,
cyangwa hari igihe bishobora kuba ikimenyetso cy’ikibazo gikomeye mu
mitekerereze y’umuntu?
Ni iki
gitandukanya umuntu wahisemo kutarushinga cyangwa utaritegura kubikora n’umuntu
ufite ubwoba bukabije bwo kurushinga? Ni ryari ubwo bwoba bushobora gufatwa
nk’ikibazo gisaba kwitabwaho?
Muri iki
gice, turasesengura icyo Gamophobia ari cyo, ibiyitera, ibimenyetso byayo,
ingaruka ishobora kugira ku buzima bw’umuntu, ndetse n’uburyo bushobora kugufasha
mu kuyitsinda.
Gusobanukirwa na Gamophobia
Ijambo “Gamophobia”
rikomoka ku magambo abiri y’Ikigiriki: gamos, risobanura gushyingirwa
cyangwa gushakana, na phobos, risobanura ubwoba bukabije cyangwa
igihunga. Bityo rero, Gamophobia ni ubwoba bukabije bwo gushaka.
Mu
bushakashatsi twakoze, hagaragaye ibintu bitandukanye bishobora gutuma
urubyiruko rugira ubu bwoba. Muri byo harimo gukurira mu miryango irangwa
n’amakimbirane, kubona ababyeyi batabanye neza cyangwa batandukana, guhura
n’ibikomere byo mu bwana, kugira imyumvire idahwitse ku buzima bw’abashakanye,
ndetse no kwitega byinshi bidashoboka ku muntu bazarushingana.
Ikindi
kintu cyagaragaye ni ingaruka z’imbuga nkoranyambaga n’imyidagaduro, ndetse no
kwigereranya n’ibintu bitabaho. Hari urubyiruko rwiyubakamo ishusho y’umugabo
cyangwa umugore rugomba kuzashakana na we, rushingiye ku bantu rubona ku mbuga
nkoranyambaga no muri filime. Urugero, umuntu ashobora kwifuza ko uwo
bazarushingana agira imiterere y’umubiri runaka, uburebure runaka, ibara
ry’uruhu runaka, cyangwa ibindi bimuranga bikunze kugaragazwa mu mashusho
y’imyidagaduro.
Nyamara,
abantu benshi birengagiza ko amashusho agaragara muri filime aba yarateguwe
hagamijwe imyidagaduro, ndetse ko ibigaragara ku mbuga nkoranyambaga akenshi
biba bigamije ubucuruzi. Ntibigaragaza buri gihe uko ubuzima busanzwe
n’imibanire y’abantu biba bimeze.
Ibimenyetso bya Gamophobia
Kumenya
ibimenyetso bya Gamophobia ni intambwe y’ingenzi mu gusobanukirwa n’iki kibazo
no gushaka uko cyakemuka. Uko ubu bwoba bugaragara n’uburemere bwabwo
biratandukanye bitewe n’umuntu, ariko hari ibimenyetso bikunze kugaragara:
1. Kugira ubwoba bukabije cyangwa igihunga. Umuntu agira impungenge zikomeye iyo atekereje ku kwiyemeza
kurushinga cyangwa kwinjira mu mubano w’igihe kirekire.
2. Guhungira kure urukundo rw’igihe kirekire. Umuntu ahora yirinda gutangira cyangwa gukomeza umubano ushobora
kuganisha ku rushako, cyangwa akumva ko gukundana atari ibye.
3. Guhorana gushidikanya no gutinya ahazaza h’urushako rwe. Guhora wibaza niba umubano urimo uzarangira neza, niba uwo muri
kumwe azakubera umuhemu, cyangwa niba muzabana akaramata.
4. Gutinya gutereranwa cyangwa kubuzwa umudendezo. Umuntu ashobora gutinya ko uwo bazarushingana azamuta, cyangwa
akumva ko gushaka bizatuma atakaza umudendezo n’ubwisanzure yari afite.
5. Kugorwa no kuganira ku hazaza h’umubano. Kugira ubwoba bwinshi iyo uwo mukundana atangiye kukuganiriza ku
nsanganyamatsiko yo kubana.
6. Kwitandukanya n’amarangamutima. Umuntu ashobora kwirinda kugaragaza urukundo no gushyira umutima
we mu mubano, kubera gutinya ko azongera kubabazwa.
7. Guhorana ubwoba bwinshi. Kumva ko hari igihe azatungurwa akisanga mu rukundo rukomeye (serious).
8. Ibimenyetso ku mubiri. Iyo uganiriye ku bijyanye no gushaka cyangwa kwiyemeza kujya mu
mubano w’igihe kirekire, ushobora kugira umutima utera vuba birenze igipimo
gisanzwe, kubira ibyuya umubiri wose, gutitira, cyangwa ibindi bimenyetso
by’umubiri bifitanye isano n’ubwoba.
Ni bande bashobora kugira ibyago
bihanitse byo kurwara Gamophobia?
Nk’uko bisobanurwa na Cleveland
Clinic¹, abantu bafite indwara zimwe na zimwe zifitanye isano n’imiterere
y’imitekerereze n’imyitwarire, urugero nka borderline personality disorder,
bashobora kwirinda kujya mu rukundo,kubera gutinya cyane gutereranwa cyangwa
kwangwa. Ibi bishobora kujyana n’ingorane zo kwizera abandi no kubaka umubano
uhamye.
Uretse ibyo, hari n’ibindi bintu
bishobora gutuma umuntu agira ibyago byinshi byo kugira ubwoba bukabije cyangwa
indwara zifitanye isano n’ubwoba. Muri byo harimo:
●
Amateka
y’umuryango. Gukurira mu muryango
urimo umuntu ufite indwara zifitanye isano n’ubwoba cyangwa impungenge zikabije
bishobora kongera ibyago byo kugira ibibazo nk’ibyo.
●
Igitsina.
Ubushakashatsi bwerekana
ko abagore bashobora kugira indwara zimwe na zimwe z’ubwoba bukabije kurusha
abagabo.
●
Imiterere
y’uturemangingo ndangasano (*genetics*). Ubushakashatsi bw’ibanze bugaragaza ko hari imiterere imwe n’imwe
y’uturemangingo ndangasano ishobora gutuma umuntu arushaho kugira ibyago byo
guhura n’indwara zifitanye isano n’ubwoba cyangwa impungenge.
Ingaruka z’ibikomere byo mu
bwana no gutakaza icyizere
Ubushakashatsi twakoze bwagaragaje ko ibyo
umuntu anyuramo akiri umwana bishobora kugira uruhare rukomeye mu buryo azakura
abona urushako. Umwana wakuriye mu muryango waranzwemo amakimbirane,
ihohoterwa, gutandukana kw’ababyeyi cyangwa umubano utameze neza hagati
y’ababyeyi ashobora gukura afite imyumvire itari myiza ku rushako. Hanyuma rero,
ibyo abona mu muryango ashobora kubifata nk’ishusho y’uko urugo rusanzwe ruba
rumeze.
Umuntu ashobora gukura yibwira ko
gushaka bivuze guhora mu makimbirane, kubabazwa, guhemukirwa cyangwa
gutereranwa. Iyo myumvire ishobora gukomera kurushaho igihe ahuye n’ibindi
bibazo mu mibanire ye bwite.
Umwe mu bitabiriye ubushakashatsi bwacu,
twahaye izina ry’irihimbano rya Umugwaneza Tracy kugira ngo turinde imyirondoro
ye, ni umukobwa ukiri muto uri hagati y’imyaka 20 na 25. Yatubwiye inkuru
ibabaje y’ubuzima bwe. Ibyo yanyuzemo bigaragaza uburyo ibikomere byo mu bwana,
byiyongereyeho kubabazwa n’urukundo mu gihe cy’ubukure, bishobora gutuma umuntu
agira ubwoba bwo kurushinga.
Yagize
ati:
Jyewe rero ibyo
gushaka sinzi pe.
Nakuriye kwa
sogokuru, kandi ntabwo bari babanye neza pe, habe na gato. Nk’aho ibyo
bidahagije, n’ababyeyi banjye nabo nakuze mbona batabanye neza na gato. Hari
igihe rimwe na rimwe umwe yararaga mu cyumba cye. N’ubu rwose ntabwo babana.
Umva, nabonye byinshi
na twinshi pe: kubona ababyeyi barwana, kubona batongana, ahaa, biragatsindwa.
Nanjye aho maze gukurira,
nagiye mu rukundo, nkundana n’umusore, ibyo yankoreye si ibintu by’i Rwanda.
Jyewe ubwanjye
namubonye ansha inyuma. Kuva icyo gihe kumubabarira byarananiye, kandi umutima
wanjye warashengutse bihagije.
N’ubu, ngo ibyo gushaka sinabihakana, ariko hatabayeho Imana
biragoye. Kuko n’ubu ibyo bikomere ntabwo birakira pe.
Inkuru ya Tracy ni inkuru y’abenshi.
Ibyo ubundi bushakashatsi
bugaragaza
Raporo yasohowe mu kinyamakuru The
Financial Express², ifite umutwe ugira uti «Gamophobia and the Trust Issues
of Our Generation» (Gamophobia n’ikibazo cy’igabanuka ry’icyizere mu cyiragano
cyacu), igaragaza impamvu zitandukanye zitera ubwoba bwo kurushinga. Ibyo iyi
raporo igaragaza bihura n’ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Raja Shahrukh
Ullah Khan³, bwasuzumye ubwoba bwo kurushinga mu rubyiruko rwo muri Pakisitani.
Ubwo bushakashatsi bwombi bugaragaza zimwe mu mpamvu zikunze gutuma urubyiruko
rugira ubwoba bwo kwiyemeza kurushinga.
Muri izo
mpamvu harimo:
●
Kubona
ababyeyi batandukana. Gukurira
mu muryango urangwamo amakimbirane ahoraho cyangwa gutandukana kw’ababyeyi
bishobora gutuma umwana akura atizera ko umubano w’abantu bashakanye ushobora
kuramba.
●
Ibikomere
umuntu yakuye mu mibanire ya kera. Kuba umuntu yarigeze kubabazwa mu rukundo, gucibwa inyuma
cyangwa guhemukirwa bishobora gutuma atinya kongera guhura n’ubwo bubabare.
●
Gutinya
gutakaza ubwigenge. Hari
urubyiruko rutinya ko kurushinga bizatuma rutakaza umudendezo, amahirwe yo
kwiteza imbere, kwiga, gukurikirana umwuga warwo cyangwa gukora ibindi bikorwa
rwifuza.
●
Ibibazo
by’ubukungu. Kubura ubushobozi
buhagije bwo kwibeshaho, kubona akazi, kubona aho gutura no kubona ibikenerwa
mu rugo bishobora gutuma urubyiruko rwumva rutiteguye kurushinga.
●
Ingaruka
z’imbuga nkoranyambaga. Guhora
umuntu areba inkuru z’ibyamamare bitandukana, amakimbirane agaragara mu
miryango y’abandi n’inkuru z’imibanire isenyuka bishobora kugira ingaruka ku
buryo abona urushako n’ukwiyemeza kurubaka.
Iyi raporo inavuga inkuru y’umunyeshuri wenda gusoza amasomo ya
kaminuza witwa Shareen Huq, wasobanuye ko kuba yarakomeje kubona abantu
bamwegereye bahemukirana mu rukundo byatumye agira ubwoba bukomeye bwo
kurushinga. Yavuze ko atinya ko n’aramuka yubatse umuryango we bwite, uwo
bazabana ashobora kuzamuca inyuma umunsi umwe. Kuri ubu, yumva arushaho kugira
amahoro iyo arinze ubwigenge bwe aho kwihutira gushaka.
Ni iki
cyakorwa mu gufasha umuntu ufite Gamophobia?
Guhora umuntu yirukana abamukunda, kwirinda
imibanire, cyangwa guhunga buri gihe ikintu cyose gishobora kumuganisha ku
kwiyemeza kurushinga bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe bwo mu mutwe no ku
mibanire ye n’abandi. Ni yo mpamvu Gamophobia idakwiye gufatwa nk’akantu gato.
Iyo ubwoba bukabije kandi bukabangamira ubuzima bw’umuntu, buba bukwiye
kwitabwaho.
Mu byagaragaye mu bushakashatsi bwacu, gusenga ni kimwe mu bintu bamwe mu
bitabiriye ubushakashatsi bagaragaje ko bibafasha. Bavuze ko basenga
ubudahwema, basaba Imana kubafasha gukira ibikomere byo mu mutima, kubohoka ku
ngaruka z’ububabare banyuzemo no kongera kugira icyizere mu rukundo no mu
rushako. By’umwihariko, abahuye n’ibikomere byo mu bwana bagaragaje ko
badahwema gusaba Imana ngo ibafashe gukira ibyo bikomere.
Uretse gusenga, guhindura imyumvire ku
rushako na byo ni ingenzi. Umuntu ushaka gutsinda ubwoba bwo kurushinga
akwiriye kwirinda guhora atekereza gusa ku miryango yasenyutse cyangwa ku bantu
bamubabaje. Ahubwo ashobora no kwiga ku miryango ibanye neza, ku bantu bubatse
ingo zirambye no ku bashakanye bakomeza kubahana, gukundana no gufashanya nubwo
bahura n’ibibazo bitandukanye.
Urubyiruko rwacitse intege rugomba
kwibutswa ko inkuru zose z’urukundo atari ko zirangira mu bubabare cyangwa
gutandukana. Hari ingo zibanye neza kandi zirangwa n’urukundo, icyizere,
kubahana no gufatanya. Ni ngombwa kandi kugabanya ibyifuzo bidahwitse ku buzima
busanzwe, cyane cyane ibishingiye ku mashusho y’imyidagaduro.
Uretse ibyo ariko, iyo umuntu akomeje
kugira ibimenyetso bikabije, ningombwa gushaka impuguke z’ubuzima bwo mu mutwe
zikamufasha,
Nk’uko
Cleveland Clinic¹ ibisobanura, ubuvuzi bushingiye ku guhindura imitekerereze
n’imyitwarire (Cognitive Behavioural Therapy, CBT) ni bumwe mu buryo
bukoreshwa mu gufasha abantu bafite ubwoba bwo gushaka. Ubu buvuzi bufasha umuntu gusuzuma ibitekerezo bituma agira
ubwoba, kumenya ibitekerezo bidafite ishingiro no kubisimbuza ibifite ishingiro
kandi bishyira ibintu mu buryo nyakuri. Bunamufasha kunoza uburyo avugana n’abo
mu muryango we cyangwa uwo bakundana ku byerekeye ubwoba afite.
Hari n’ubundi buryo buzwi nka systematic
desensitisation, bukubiye mu gufasha umuntu kumenyera buhoro buhoro ibintu
bimutera ubwoba. Ni uburyo bwo kuvura bushingiye ku guhangana n’ikintu umuntu
atinya intambwe ku yindi, abifashijwemo n’inzobere. Bushobora kubanza
kumwigisha uburyo bwo kwiruhura no kugabanya impungenge, nko guhumeka neza no
gutuza, hanyuma akagenda ahura buhoro buhoro n’ibitekerezo cyangwa ibihe bifitanye
isano no kujya mu rukundo. Ibi bimufasha kongera kwiyizera no kumva ko ashobora
kubaka umubano w’igihe kirekire.
Ubushakashatsi
bwashyizwe ahagaragara na Mpower Minds⁴ na bwo bugaragaza ko gutsinda
Gamophobia bisaba uburyo bwagutse, bwita ku mpamvu zateye ubwo bwoba, bugafasha
guhindura imyitwarire itari myiza no kubaka uburyo bwiza bwo guhangana
n’ibibazo. Muri ubwo buryo harimo:
●
Ubuvuzi
bushingiye ku guhindura imitekerereze n’imyitwarire (CBT). Bufasha umuntu kumenya no guhindura ibitekerezo bibi bifitanye
isano no kwiyemeza no kurushinga.
●
Ubuvuzi
bushingiye ku guhangana n’ikintu gitera ubwoba (*Exposure Therapy*). Bufasha umuntu kwegera buhoro buhoro ibintu cyangwa ibitekerezo
atinya, abifashijwemo n’inzobere mu buvuzi bwo mu mutwe.
●
Kumenyereza
ubwenge gutuza no kuruhura umubiri (*Mindfulness and Relaxation*). Ibi bifasha umuntu kugabanya impungenge, kumenya no kwakira
amarangamutima ye, no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibimugerageza.
●
Kugisha
inama no guhabwa ubufasha (*Counselling*). Kugirana ibiganiro n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe bishobora
gufasha umuntu gusobanukirwa n’inkomoko y’ubwoba bwe, kuvuga ibimuri ku mutima
no kubona ubufasha bukwiye.
●
Uburyo
umuntu yakwifashisha ku giti cye (*Self-help Strategies*). Harimo kwandika ibitekerezo n’amarangamutima ye, gusoma
inyandiko zimufasha gusobanukirwa n’ikibazo afite, no kuganira n’abandi banyuze
mu bihe bisa n’ibyo ari kunyuramo.
Umusozo
Gamophobia ni kimwe mu bibazo
bihangayikishije kandi ntabwo ari ikintu gisanzwe. Ni kimwe mu bibazo bikwiye
kwitabwaho mu gihe tuganira ku mbogamizi urubyiruko ruhura na zo mu bijyanye
n’urukundo no kurushinga. Gusobanukirwa ko ubu bwoba bushobora kubaho, no
kumenya zimwe mu mpamvu zabutera, ni intambwe ya mbere mu gufasha ababufite.
Nk’uko twabibonye, ubwoba bwo
kurushinga bushobora guterwa n’ibintu bitandukanye, birimo gukurira mu muryango
urangwamo amakimbirane, guhura n’ibikomere byo mu bwana, guhemukirwa mu
rukundo, kugira ibyifuzo birenze bidashingiye ku buzima busanzwe, ndetse
n’ingaruka z’imico imwe n’imwe igenda igaragara muri sosiyete ya none.
Nubwo Gamophobia ishobora kugira
ingaruka ku mitekerereze, ku marangamutima no ku mibanire y’umuntu n’abandi, si
iherezo ry’ubuzima bwe, kandi ntibivuze ko atazigera agira umuryango.
Kuyitsinda bishobora gutangirira ku gusobanukirwa n’inkomoko y’ubwoba, gukira
ibikomere byo mu mutima, guhindura imyumvire itari yo no kongera kubaka
icyizere. Gusenga, kugira abantu b’inyangamugayo umuntu aganira na bo no
gushaka ubufasha bw’inzobere igihe bikenewe bishobora kugira uruhare rukomeye
muri urwo rugendo.
Urushako ntirukwiye gushingira ku
bwoba, ku gahato cyangwa ku mashusho meza gusa tubona mu bitangazamakuru. Ni
icyemezo gikomeye gisaba gukura mu mitekerereze, kwitegura, kwiyemeza no kubaka
umubano ushingiye ku rukundo, icyizere, kubahana no gufatanya.
UMWANDITSI: Moise IRADUKUNDA, umunyeshuri kuri kaminuza y’abaprotestanti Mu Rwanda.
IBYIFASHISHIJWE
¹ Cleveland Clinic. «Gamophobia
(Fear of Commitment).»
my.clevelandclinic.org/health/diseases/22570-gamophobia-fear-of-commitment
² The Financial Express.
«Gamophobia and the Trust Issues of Our Generation. » 30 Ugushyingo 2025.
thefinancialexpress.com.bd/others/gamophobia-and-the-trust-issues-of-our-generation
³ Raja Shahrukh Ullah Khan.
«Navigating Gamophobia: A Qualitative Exploration of Fear of Marriage Among
Pakistani Young Adults. » University of Management and Technology.
researchgate.net/publication/404446963
⁴ Mpower Minds. «Liberating
Yourself from the Fear of Commitment. » mpowerminds.com




