FAMILY OF SINGERS CHOIR YATEGUYE IGITARAMO CYO KURAMYA NO GUHIMBAZA IMANA BIBANDA KU GUSIGASIRA UMURYANGO
Korali Family Of Singers (FOS), ikorera umurimo w’Imana muri Paruwase ya EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) Kiyovu, yateguye igitaramo cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Icyo gitaramo cyabereye muri Camp Kigali taliki ya 20/9/2026, cyari cyitabiriwe n’abantu benshi b’ingeri zinyuranye barimo Korali Shalom, Perezida w’Itorero rya EPR, abashumba batandukanye bo muri EPR no mu yandi matorero, abakristo bo mu matorero anyuranye n’umuhanzi Israel MBONYI.
Icyo gitaramo cyateguwe ku bufatanye
n’abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu kugitegura no kugishyira mu
bikorwa.
Korali FOS, yatangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza
Imana mu kwezi kwa 9/2009. Icyo gitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko umuryango
wugarijwe n’ibibazo byinshi birimo gutandukana kw’abashakanye, amakimbirane
menshi hagati y’imiryango,… ibyo byose
byatumye yiyemeza gutanga umusanzu wayo mu rwego rwo gusigasira umuryango,
binyuze mu bikorwa bitandukanye ikora.
Bimwe muri byo harimo gutanga ubutumwa bwo
gushyigikira imiryango no kuyihumuriza mu ndirimbo, gutanga amahugurwa ku bagize umuryango, gufatanya n’imiryango
kwizihiza isabukuru y’urukundo rwabo, gusura no gutanga ubutumwa bw’ihumure ku
bakristo, gufasha abatishoboye,…
Muri icyo gitaramo korali Shalom yari yatumiwe gufatanya
na FOS, binyuze mu ndirimbo yatanze ubutumwa bw’ihumure bushingiye ku rukundo
rwa Yesu.
Ubutumwa bwa FOS bwibanze cyane ku kwizera Imana mu
bihe byose, ku rukundo, ubugingo, ibyishimo n’amahoro bibonerwa mu Mana Data no muri Yesu Kristo.
Mu bitabiriye icyo gitaramo harimo umwana CYUZUZO
wahize abandi mu marushanwa yari yateguwe na FOS mbere y’igitaramo, agaragaza
impano ye yo kuririmba.
Ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’Itangiriro 2:
5-25 ryatanzwe na Honorable Charles MURIGANDE na madame ryafashije benshi.
Yabwiye abari aho ko umuryango ari umushinga w’Imana kuko ari yo yawutangiye.
Umwigisha yagarutse ku gihe Imana yari imaze kurema Adam, ko yabonye mu bindi
biremwa byose nta na kimwe cyari kumubera umufasha, yiyemeza kumuremera umufasha umukwiye (Eva).
Adam akimara gukanguka akamubona yahise amenya ko ari we ubwe, kuko yavuze ko
ari akara ko mu mara ye, kandi ko ari akagufa ko mu magufa ye.
Mu by’ingenzi yavuze harimo ko:
Umuryango ari umushinga w’Imana kuko ntabwo ari Adam
wasabye ko ushyirwaho, ahubwo watangijwe n’Imana ubwayo. Bityo abashaka kugira
umuryango mwiza bakwiye kumenya nyir’umushinga no kumugisha inama y'uko ukwiye gukorwa.
Umuryango ukwiye kurindwa kuko ni wo shingiro ry’indi
miryango yose ishyirwaho n’abantu.
Ikindi cyagarutsweho ni uko urugo rukwiye kurangwa
n’urukundo. Ibyo bigaragazwa n’ukuntu
Adam na Eva babanaga bambaye ubusa, bishatse kuvuga ko babanaga mu bwisanzure
ntacyo bahishanya, ari inshuti nyanshuti.
Kubaka umuryango bisaba gusenga no kubitegura neza.
Abitabiriye basabwe gutegura ubuzima bw’urugo, kuko gufata inshingano zo kuba
umugabo cyangwa umugore ari icyemezo gisaba gutekerezwaho, gusengerwa no gutegurwa.
Yongeyeho ko umusore cyangwa inkumi bakwiye gushaka amakuru ahagije ku wo bateganya kubakana nawe.
Abari aho, bahawe umwanya wo kubaza ibibazo
bitandukanye bishobora kuvuka mu miryango. Mu gusubiza ibibazo bashimangiye ko
gukundana no kubahana bifasha cyane mu gukemura amakimbirane. Bavuga ko umuntu
ukunda kandi wubaha, utatinyuka kumutuka no kumugirira nabi.
Bakomeje bavuga ko kuba abantu bafite ibintu batumva
kimwe cyangwa batabona kimwe, bidakwiriye kuba impamvu yo kurema amakimbirane kuko
ntabwo bategetswe kwemeranya kuri buri kintu cyose, ahubwo buri wese akwiye
kwemera ko mugenzi we ashobora kugira imitekerereze itandukanye n'iye, hanyuma ibyo
batumvikanaho bakabishyira mu isengesho.
Hagarutswe kandi ku burere bw’abana muri iki gihe
cy’ikoranabuhanga. Ababyeyi basabwe kugira intumbero mu kurera abana babo,
babafasha gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bukwiye, babaha igihe n’amabwiriza
bibafasha kurikoresha neza.
Mu rwego rwo gushyigikira imiryango, FOS yifatanyije
n’imiryango yizihije isabukuru y’umubano wabo mu kwezi kwa 9 bahabwa indabo
nk’ikimenyetso cy’urukundo. Abashakanye bitabiriye igitaramo bari kumwe,
bakicarana bahawe impano.
Perezida w’Itorero rya EPR n’umufasha we bashyikirije umubyeyi umaze imyaka 50 yibana, kuko yabuze uwo bubakanye 9yitabye Imana) ariko akaguma mu budahemuka no kubana n’Imana.
Umuhanzi Israel MBONYI, yasusurukije abitabiriye igitaramo mu
ndirimbo, igikorwa cyongereye ubusabane n’ibyishimo kurushaho.
Igitaramo cya FOS cyasojwe mu mwuka w’ibyishimo,
abitabiriye basabwa gukomeza kubaka imiryango irangwa n’urukundo, kubahana
gusenga no kwihangana. Bibukijwe ko umuryango ari umushinga w’Imana, bityo
kuwurinda no kuwubaka neza bisaba ko abawugize bagendera ku mahame y’Imana
kandi bakirinda gufata ibyemezo bihutiyeho. Igitaramo kandi cyasize ubutumwa
bw’ihumure buvuga ko Imana yita ku bayizera ikabaha amahoro n’imbaraga mu bihe
byose.
Umwanditsi: NAHAYO Pelagie




