RELIGION

FAMILY OF SINGERS CHOIR YATEGUYE IGITARAMO CYO KURAMYA NO GUHIMBAZA IMANA BIBANDA KU GUSIGASIRA UMURYANGO

Korali Family Of Singers (FOS), ikorera umurimo w’Imana muri Paruwase ya EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) Kiyovu, yateguye igitaramo cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Icyo gitaramo cyabereye muri Camp Kigali taliki ya 20/9/2026, cyari cyitabiriwe n’abantu benshi b’ingeri zinyuranye barimo Korali Shalom, Perezida w’Itorero rya EPR, abashumba batandukanye bo muri EPR no mu yandi matorero, abakristo bo mu matorero anyuranye n’umuhanzi Israel MBONYI.

Icyo gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu kugitegura no kugishyira mu bikorwa.

Korali FOS, yatangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu kwezi kwa 9/2009. Icyo gitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko umuryango wugarijwe n’ibibazo byinshi birimo gutandukana kw’abashakanye, amakimbirane menshi hagati y’imiryango,…  ibyo byose byatumye yiyemeza gutanga umusanzu wayo mu rwego rwo gusigasira umuryango, binyuze mu bikorwa bitandukanye ikora.

Bimwe muri byo harimo gutanga ubutumwa bwo gushyigikira imiryango no kuyihumuriza mu ndirimbo, gutanga amahugurwa  ku bagize umuryango, gufatanya n’imiryango kwizihiza isabukuru y’urukundo rwabo, gusura no gutanga ubutumwa bw’ihumure ku bakristo, gufasha abatishoboye,… 

Muri icyo gitaramo korali Shalom yari yatumiwe gufatanya na FOS, binyuze mu ndirimbo yatanze ubutumwa bw’ihumure bushingiye ku rukundo rwa Yesu.

Ubutumwa bwa FOS bwibanze cyane ku kwizera Imana mu bihe byose, ku rukundo, ubugingo, ibyishimo n’amahoro bibonerwa mu Mana Data no muri Yesu Kristo.

Mu bitabiriye icyo gitaramo harimo umwana CYUZUZO wahize abandi mu marushanwa yari yateguwe na FOS mbere y’igitaramo, agaragaza impano ye yo kuririmba.

Ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’Itangiriro 2: 5-25 ryatanzwe na Honorable Charles MURIGANDE na madame ryafashije benshi. Yabwiye abari aho ko umuryango ari umushinga w’Imana kuko ari yo yawutangiye. Umwigisha yagarutse ku gihe Imana yari imaze kurema Adam, ko yabonye mu bindi biremwa byose nta na kimwe cyari kumubera umufasha, yiyemeza kumuremera umufasha umukwiye (Eva). Adam akimara gukanguka akamubona yahise amenya ko ari we ubwe, kuko yavuze ko ari akara ko mu mara ye, kandi ko ari akagufa ko mu magufa ye.

Mu by’ingenzi yavuze harimo ko:

Umuryango ari umushinga w’Imana kuko ntabwo ari Adam wasabye ko ushyirwaho, ahubwo watangijwe n’Imana ubwayo. Bityo abashaka kugira umuryango mwiza bakwiye kumenya nyir’umushinga no kumugisha inama y'uko ukwiye gukorwa.

Umuryango ukwiye kurindwa kuko ni wo shingiro ry’indi miryango yose ishyirwaho n’abantu.

Ikindi cyagarutsweho ni uko urugo rukwiye kurangwa n’urukundo.  Ibyo bigaragazwa n’ukuntu Adam na Eva babanaga bambaye ubusa, bishatse kuvuga ko babanaga mu bwisanzure ntacyo bahishanya, ari inshuti nyanshuti.

Kubaka umuryango bisaba gusenga no kubitegura neza. Abitabiriye basabwe gutegura ubuzima bw’urugo, kuko gufata inshingano zo kuba umugabo cyangwa umugore ari icyemezo gisaba gutekerezwaho, gusengerwa no gutegurwa. Yongeyeho ko umusore cyangwa inkumi bakwiye gushaka amakuru ahagije ku wo bateganya kubakana nawe.

Abari aho, bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye bishobora kuvuka mu miryango. Mu gusubiza ibibazo bashimangiye ko gukundana no kubahana bifasha cyane mu gukemura amakimbirane. Bavuga ko umuntu ukunda kandi wubaha, utatinyuka kumutuka no kumugirira nabi.

Bakomeje bavuga ko kuba abantu bafite ibintu batumva kimwe cyangwa batabona kimwe, bidakwiriye kuba impamvu yo kurema amakimbirane kuko ntabwo bategetswe kwemeranya kuri buri kintu cyose, ahubwo buri wese akwiye kwemera ko mugenzi we ashobora kugira imitekerereze itandukanye n'iye, hanyuma ibyo batumvikanaho bakabishyira mu isengesho.

Hagarutswe kandi ku burere bw’abana muri iki gihe cy’ikoranabuhanga. Ababyeyi basabwe kugira intumbero mu kurera abana babo, babafasha gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bukwiye, babaha igihe n’amabwiriza bibafasha kurikoresha neza.

Mu rwego rwo gushyigikira imiryango, FOS yifatanyije n’imiryango yizihije isabukuru y’umubano wabo mu kwezi kwa 9 bahabwa indabo nk’ikimenyetso cy’urukundo. Abashakanye bitabiriye igitaramo bari kumwe, bakicarana bahawe impano.

Perezida w’Itorero rya EPR n’umufasha we bashyikirije umubyeyi umaze imyaka 50 yibana, kuko yabuze uwo bubakanye 9yitabye Imana) ariko akaguma mu budahemuka no kubana n’Imana.


Umuhanzi Israel MBONYI, yasusurukije abitabiriye igitaramo mu ndirimbo, igikorwa cyongereye ubusabane n’ibyishimo kurushaho.

Igitaramo cya FOS cyasojwe mu mwuka w’ibyishimo, abitabiriye basabwa gukomeza kubaka imiryango irangwa n’urukundo, kubahana gusenga no kwihangana. Bibukijwe ko umuryango ari umushinga w’Imana, bityo kuwurinda no kuwubaka neza bisaba ko abawugize bagendera ku mahame y’Imana kandi bakirinda gufata ibyemezo bihutiyeho. Igitaramo kandi cyasize ubutumwa bw’ihumure buvuga ko Imana yita ku bayizera ikabaha amahoro n’imbaraga mu bihe byose.

 

Umwanditsi: NAHAYO Pelagie

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist