IMPANO KAREMANO Y’ UMWANA WAWE N’IYIHE?
Inyandiko ya Dr Munyansanga Olivier, umwalimu muri PUR (Protestant University of
Rwanda)
Impano karemano mu ndimi zimwe z’amahanga isobanurwa
ko ari talent cyangwa italanto.
Kuva kera imbere y’ivuka rya Yesu italanto zagereranywaga n’amafaranga.muri
Bibiliya zivugwamo. Nyuma byaje guhinduka, biba impano cyangwa ubushobozi
bwihariye bwa buri muntu. Akenshi ubwo bushobozi buharirwa abahanzi n’abandi
bantu bakora ibirenze biruta iby’abandi.
Impano karemano itandukanye n’ubumenyi. Impano
karemano urayivukana naho ubumenyi urabwiga cyangwa ukabwigishwa.
Impano karemano ni ubushobozi budasanzwe umwana
avukana, bugatuma akora cyangwa ahanga udushya tw’umwihariko bitamusabye kwiga
cyane, ibyo akoze bikagaragaramo ubuhanga buri hejuru.
Kugira ngo umubyeyi cyangwa umwalimu amenye impano
y’umwana, bisaba kwitegereza ibintu umwana akora bikamushimisha, bikamworohera,
kandi bikaba byagirira akamaro abandi. Umurimo ukomeye wa buri wese ni ukumenya
iyo mpano karemano no kuyishakira amahirwe yo gukuzwa kugirango igirire akamaro
abantu benshi.
Umubyeyi n’umwalimu mu bambere mu kuvumbura impano
y’umwana
Ubushakashatsi bwerekana ko
ababyeyi b’umwana bashobora kuba mu bambere umwana areberaho kugira ngo ateze
imbere impano ye izamubeshaho. Benshi mu banyempano bakomeye kw’isi bemeza ko
ababyeyi babo babigizemo uruhare rukomeye. Ibi byemezwa na Kenneth A. Kiewra umwalimu muri kaminuza ya
Nebraska muri Amerika.
Kumenya impano karemano
yawe bisaba bwa mbere kwemera ko hari iyo buri muntu wese avukana. Hanyuma
bigasaba kwitegereza neza byimbitse (observation) no gusesengura mu mutuzo
mwinshi cyane imirimo, imyitwarire, imikino, n’ibindi byose umwana akora byaba ibyoroheje
cyangwa ibikomeye mu mirebereho ye ya buri munsi. Kumenya ibyo akunda n’ibyo
adakunda. Byumwihariko ku mwana,
hari igihe impano ye isinzira bigasaba ko ikangurwa n’ababyeyi cyangwa abalimu.
Ese ikintu umwana wawe yishimira by’umwihariko
n’iki?
Bisaba rero ubufatanye buhoraho kandi bukomeye hagati
y’umubyeyi n’umwalimu kugira ngo ya mpano karemano itangiye kugaragara umwana ari
muto ikuzwe, yongerererwe imbaraga n’ubushobozi. Harimo akazi gakomeye kagomba
kwitabwaho. Impano karemano z’abana benshi ziragwingira kubera ko zititabwaho
ngo zishakishwe hakiri kare, umuntu akazarinda yisazira zidakoreshejwe kuko
zitavumbuwe ngo zimenyekane.
Ha umwana amahirwe yo gukina
no gukora byinshi bitandukanye
Mu bihugu byateye imbere umwana ahabwa ibikinisho
byinshi kandi bitandukanye, agahabwa amahirwe yo guhitamo. Umubyeyi cyangwa
umwalimu bimufasha kureba no kubona ibyo akunda, bigatuma umwana ashobora
kuvumbura impano afite.
Urugero niba akunda umuziki,
umubyeyi yakamuguriye ibikoresho bijyanye na muzika nka piano, guitare
n’ibindi, kugira ngo uko abikoresha arusheho gukunda umuziki. Gusa hari ubwo
usanga yiyumva muri byinshi, icyo gihe ahitirwamo icyo umubyeyi abona
kizamugirira akamaro ariko gishingiye ku bumenyi asanzwe afite hanyuma we
akazisanga akunda kimwe kurusha ibindi bitewe n’inama agenda ahabwa.
Impano karemano tuvuga hano ni ibintu umwana ashobora
gukunda gukora atarabyize cyangwa ngo abitozwe, akabigiramo ubushobozi
bugaragarira buri wese umubonye. Kugira impano ni byiza, ariko kugira ngo iyo
mpano ikugirire akamaro, urabanza ukayishakisha ukayimenya. Hari uburyo butatu
bwo kumenya impano y’umwana wawe :
1) Icyo umwana akunda gukora yishimye
Kureba neza icyo umwana wawe akora kikamunezeza buri
munsi ntarambirwe, ntiyibuke ko amasaha yashize kuko ushobora gusanga ari cyo afitemo
impano karemano. Gukina umukino runaka, gushushanya, gusoma, kwandika,
kuririmba, gukanika, gusetsa, guhinga, kwubaka…. Bisaba kumwitegereza cyane
kandi neza ari gukina, ukareba niba akunda gukina hamwe n’abandi cyangwa niba
akunda kuba wenyine.
2) Icyo
umwana akora neza nta bufasha cyangwa inama ahawe
Birasaba kwitegereza neza umwana wawe igihe cyose mu
byo akora. Ukamufasha kugerageza gukora ibintu bishya no kwikosora igihe
yibeshye. Umubyeyi cyangwa umwalimu agomba no kwitegereza ibikorwa akora ntawe
asabye ubufasha kuko bishobora kugaragaza ko abifitemo impano n’ubumenyi
karemano bikaba byazanamuviramo umushinga
munini wagutse.
3) Ibintu
umwana ukunda kuvugaho cyangwa kuganiraho
Ubundi ibintu umwana akunda kuganiraho cyangwa
kuvugaho igihe ari mu bandi na byo bishobora kugaragaza impano afite. Niba akunda
kuvuga ubucuruzi bishobora kujyana no kuba ufite impano yo gukora ubucuruzi;
niba akunda kuvuga amakuru bishobora kujyana no kuba ufite impano yo kuba
umunyamakuru, niba akunda amatungo, ashobora kuba akunda ubworozi.
Mu bisanzwe abana bakunda kumva no kuganira ku bintu
bibashimisha, bibaha ubumenyi, ndetse n’ibibafasha kwisanzura no kugaragaza
amarangamutima yabo. Ibyo biganiro ni ingenzi mu mikurire yabo, mu mikorere
y'ubwonko, no mu kubaka umubano mwiza hagati yabo n'ababyeyi. Abana bakunda
ibiganiro bibaha agaciro, bikabahuza n’abandi, kandi bikabafasha kumenya no
kurema. Bashimishwa no gusabana, kumva inkuru z’ibitangaza cyangwa iz’urwenya,
ndetse no kuganira ku bintu bishya bibazengurutse kugira ngo bongere ubumenyi
n'imitekerereze.
Kumenya impano y'umwana ni ingenzi kuko bifasha umubyeyi
kuyikuza no kuyibyaza umusaruro bigatuma umwana akura neza mu bwenge no mu
mitekerereze yubaka ejo heza yifitiye icyizere kandi yishimira cyane ibyo akora,
Igihe cyose abantu bavuze ngo uriya mwana ibintu
runaka abikora neza, yakomereza aho…ndetse akumva n’izindi nama, agakomeza
agafashwa kubona n’ubundi bumenyi bwo kunoza icyagaragaye ko akora neza.
Umwana wawe akunda gukina
iki? Ni ayahe masomo abonamo amanota menshi? Ni iki akunda kuvuga no
kuganiraho? Impano iravumburwa, ikubakwa igakuzwa. Gukora akazi kubakiye ku
mpano karemano yawe ni ibanga ry’umunezero wa buri munsi nk’uko Martin Seligman,
umwalimu muri kaminuza ya Pennsylvanie
muri Amerika abivuga mu gitabo cye yise La Fabrique du Bonheur.
Ibindi wa kwisomera
1) REB, Ubugeni
n’umuco mu mashuri y’inshuke <https://elearning.reb.rw/pluginfile.php/20070/mod_resource/content/1/Ubugeni%20n_umuco_TG.pdf>
2) REB, Duturane
mu mahoro <https://elearning.reb.rw/pluginfile.php/11455/mod_resource/content/1/amahoro.pdf>
3) REB, Kinyarwanda,
<https://elearning.reb.rw/course/view.php?id=326>
4) Xavier Cornette de Saint Cyr, Découvrir ses talents cachés, <https://editions-jouvence.com/wp-content/books-cover/K3923.pdf>
5) Jean Marie Petitclerc,
Faire grandir les talents de
l’enfant, < https://static.fnac-static.com/multimedia/editorial/pdf/9782728929788.pdf >
6) Marguerite Chevreul, Ta vie est une mission Connaître ses talents pour trouver sa vocation
personnelle, <https://www.furet.com/media/pdf/feuilletage/9/7/8/2/3/5/3/8/9782353897827.pdf?srsltid=AfmBOoqf6QMb2I1n9Pj_tlQZa3pqVRELs89kHtfwfN7wOEemywL0QbDR>
7) Jean Marie Petitclerc,
Faire grandir les talents de
l’enfant, <https://static.fnac-static.com/multimedia/editorial/pdf/9782728929788.pdf>
8) Uko wafasha umwana wawe kugira amanota meza <https://www.jw.org/rw/inyigisho-bibiliya/umuryango/uko-wafasha-umwana-wawe-kugira-amanota-meza/>
9) Sylidio Sebuharara, Urubyiruko rufite impano yo
gushushanya no gukora ibibumbano rurasaba Leta kurwitaho <https://www.kigalitoday.com/umuco/ubugeni/article/urubyiruko-rufite-impano-yo-gushushanya-no-gukora-ibibumbano-rurasaba-leta-kurwitaho>
10) Ignace Dukuzimna, Dore
uburyo wakoresha ukavumbura impano yawe maze ugatangira kuyikoresha https://imirasiretv.com/dore-uburyo-wakoresha-ukavumbura-impano-yawe-maze-ugatangira-kuyikoresha/
Ibyo washingiraho uvumbura impano wifitemo ishobora kukugira umukire https://imbere.rw/2022/05/10/ibyo-washingiraho-uvumbura-impano-wifitemo-ishobora-kukugira-umukire/




