AMATEKA Y’INZOGA NUKO YICA UBWONKO (Inyandiko Ya Dr Munyansanga Olivier, Umwalimu Muri Protestant University Of Rwanda)
Inzoga
ni ikinyobwa kirimo alcohol (ethanol), n’ikinyobwa gikorwa hifashishijwe
uburyo bwo gutara, ibintu birimo isukari, ibinyamisogwe nk’imbuto ziryohera,
ibigori, ingano, ibirayi, n’ibindi. Inzoga
kandi ni ikinyobwa cyose gisembuye, cyaba ikigage, urwagwa, primus, amstel,
waragi, whisky, kanyanga, divayi, inkangaza n’andi mazina menshi cyane…
Alcohol ni ikinyabutabire cyiyongera cyane iyo wa mutobe bawucaniriye
ubundi alcohol igasohoka nk’umwuka
bakonjesha ugahinduka alcohol isukika ifite ubukana buri hejuru. Alcohol ikoreshwa ahantu henshi
hatandukanye: mu nganda, mu buvuzi ndetse no mu binyobwa bisindisha.
Amadini afite
imyemerere itandukanye ku nzoga. Abayoboke ba Islam na Boudism ntabwo banywa
inzoga kuko ituma umuntu atakaza kwigenzura no kwirinda, bakageza aho bavuga ko
inzoga ari haram ikaba nyina w’amabi yose abaho nk’uko tubisoma muri Sounan Ibn-Majah,
Hadith 3371. Ibihugu
by’Abarabu nibyo bifite abaturage bake banywa inzoga. Mw’idini rya kiyahudi,
divayi ifatwa nk’ikinyobwa kinezeza umutima w’umuntu. Muri Bibiliya umugabo
witwa Nowa niwe wambere wanyoye inzoga arasinda. Abakurambere b’Abanyarwanda bo
bakavuga ko inzoga ari imfura ikanyobwa n’imfura. Mu
bitaramo no mu birori byinshi
byabo inzoga zabaga zihari buri wese akanywa izo abashije. Ubundi bakibutsa
abantu ko inzoga uyikura
mu kibindi ikagukura mu bagabo cyangwa ngo ahari ibicuma ntihabura ibicumuro. Abagore n’abakobwa b’i Rwanda
barayirindaga bakayinkwera mu bikari.
Ubushakashatsi buheruka
bwa RBC muri 2023 bwerekana ko abanywi b’inzoga mu Rwanda ari hafi 49%. Icyo
gihe intara y’Amajyaruguru ni yo yari iyoboye mu kugira umubare w’abaturage
benshi banywa inzoga. Umubare w’abapfa
bazira ibinyobwa bisembuye ukomeza kwiyongera cyane haba mu Rwanda no kw’isi. Muri
iyo mibare yose, abagabo bakaba ari bo bagaragaye ko ari benshi banywa inzoga
ku buryo buhoraho kurusha abagore.
Amateka avuga ko
inzoga zatangiye kwengwa (gukora) imyaka 11 000 mbere y’ivuka rya Yesu (BCA).
Abagiriki mu migani (mythology) yabo bari bafite imana y’inzoga yitwaga
Dionysos. Yari izwiho gutuma
abantu bishima cyane, bakabyina, ndetse rimwe na rimwe bakarenza urugero
nk’igihe banyoye inzoga nyinshi.
Hippocrate (460-370 BCA) azwiho kuba se w’ubuvuzi, kubera
uruhare rukomeye yagize mu gutuma ubuvuzi buba ubumenyi bushingiye ku
bushakashatsi aho gushingira ku myizerere ya kera cyangwa amarozi. Yakoreshaga
cyane divayi mu gusukura ibikomere, kuko ifite ubushobozi bwo kwica udukoko
tumwe na tumwe. Muganga Hippocrate yongeraga divayi mu miti y’ibimera kugira
ngo agabanye ububabare mu nda no mu
gifu no gutuma umurwayi yatuza agasinzira. Hippocrate ntiyigeze ashyigikira kunywa inzoga nyinshi
cyangwa kuyikoresha mu myidagaduro ahubwo yayifashishaga nk’igikoresho
cy’ubuvuzi bwitondewe.
Ibihugu byose byo kw’isi byashyizeho amategeko agenga
ikoreshwa n’inyobwa ry’inzoga, hakaba n’ibindi byinshi byahagaritse ikoreshwa
ryayo bikanahana ufashwe ari kuyinywa. Nko mu mwaka 1920 kugeza 1933 muri Amerika hafashwe ingamba zikarishye zo guhagarika gukora, kunywa
no kugurisha inzoga. Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (OMS) uvuga ko inzoga
ifitanye isano n’indwara zirenze 200 kandi ukavuga ko nta rugero ruto ruriho inzoga iyo ari
yo yose yanyobwaho ntibitere ikibazo. Ibyiza ni ukiyireka burundu.
Ikibazo gikomeye kiri mu bihugu byinshi kitabonerwa
igisubizo, ni ubusinzi no kubatwa n’inzoga bigateza umutekano muke, isenyuka
ry’imiryango, impfu za hato na hato, impanuka, inkongi z’umuriro no kurohama. Ibyo bibazo byose
biterwa nuko ubwonko buba bwakozweho n’inzoga. Ikintu
cyose cyangiza ubwonko ni icyo kwirindwa. Alcohol igabanya umuvuduko w’ubwonko,
igira ingaruka ku butumwa buhererekanywa hagati y’uturemangingo tw’ubwonko (neurons),
gutekereza bikagenda buhoro, kwibuka bikagabanuka no gufata ibyemezo bikaba
bibi. Inzoga zigira ingaruka ku bwonko ku rugero rumwe n’urumogi ndetse
n’ibindi biyobyabwenge byose. Iyo ubwonko bumaze kurengwa n’inzoga ku kigero
runaka, bizana izindi ngaruka zirimo gukora nabi, kugenda buhoro, kwibagirwa , amaso
agatangira kubona nabi, gufata ibyemezo na byo bikagenda bigabanuka. Hakaziramo
n’ibibazo by’ubukungu kuko ubwonko ntabwo butekereza neza ngo bube bwashobora
gukemura ibibazo bijyanye no kuzamura umusaruro mu byo umuntu akora, kuko
bisaba gutekereza cyane, ugafata ingamba, ugakurikirana kugira ngo zishyirwe mu
bikorwa. Burya ngo iyo umwana anyoye inzoga ari munsi y’imyaka 25, bigira
ingaruka zikomeye ku bwonko kuko buba butarakura neza.
Leta y’uRwanda ikibazo cy’inzoga yagifatiye ingamba
kugira ngo irinde ubuzima bw’abaturage. Bimwe mu byo yakoze ni ibi:
1) Ingingo ya 219 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u
Rwanda, iteganya ko umuntu wese uha cyangwa ugurisha umwana inzoga cyangwa
itabi, cyangwa umukoresha mu icuruzwa ryabyo, ahanishwa igifungo kuva ku mezi
atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda
kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000)
cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
2) Leta y’u Rwanda yatangije ingamba zirimo
ubukangurambaga bwa Tunyweless mu rwego rwo gushishikariza abanyarwanda
kugabanya ingano y’inzoga banywa mu gihe bigaragazwa ko ari ikibazo gikura buri
munsi.
3) Uretse abakozi babyemerewe, nta muntu wemerewe kuba
ari aho bacururiza inzoga nyuma y’amasaha yo gufunga : Saa saba z’ijoro guhera
kuwa mbere kugeza kuwa gatanu na saa
munani z’ijoro kuwa gatandatu no ku cyumweru
4) Ufashwe wese atwaye imodoka (cyangwa ikindi
kinyabiziga) yanyoye inzoga mu Rwanda ahanwa n'amategeko agenga umutekano wo mu
muhanda.
Umujyi wa Kigali ku byapa byinshi wamanitse, uributsa
abanyarwanda ko inzoga atari iy’abana, ko yica, ko igomba kunyobwa ku rugero,
ugasaba abanyarwanda kunywa nkeya. Ubundi kutanywa no kureka inzoga ni bwo
buryo bwonyine burinda ibyago n’ingaruka nyinshi ziterwa nayo. Umukuru w’igihugu
na we yavuze ko ibisindisha bimunga ubukungu bw’umuryango, aho usanga hari
ababona ubushobozi bwo kunywa inzoga z’umurengera nyamara ibikenewe mu rugo
bijyanye n’amafunguro ntibibashe kuboneka uko bikwiye.
Ibindi wakwisomera
1)Mu myaka 10, abanywi
b’inzoga bariyongereye mu Rwanda, <https://imvahonshya.co.rw/mu-myaka-10-abanywi-binzoga-bariyongereye-mu-rwanda/>
2)Anish Patel, Comment les humains ont utilisé l’alcool comme
médicament à travers l’histoire,<https://drinktinto.com/fr-eu/blogs/wine-wisdom/alcohol-as-medicine?srsltid=AfmBOooXljgS4GUA56VUt1GDOMwH7H3cG6EajZ1eGMsfYS8h0CyWY6fv>
3) L'alcool et la médecine, <https://www.rtbf.be/article/l-alcool-et-la-medecine-9532401>
4) Alcool, <https://www.who.int/fr/news-room/fact-sheets/detail/alcohol>
5)Amabwiriza agenga
ahakorerwa imyidagaduro, <https://rdb.rw/wp-content/uploads/2025/06/Itanganzo.pdf>
6)No level of alcohol
consumption is safe for our health,




