KUBABARIRA NTIBIVUGA KO TUGOMBA KWIBAGIRWA IBYABAYE

Kubabarira uwaguhemukiye ni umwitozo ukomeye ukiri
ihurizo ku bantu benshi. Hari abakubwira ko kubabarira ari ibintu bishoboka
kandi byoroshye iyo ubishaka, abandi bavuga ko biterwa n’ikosa umuntu
yagukoreye, ariko hari n’abandi bazakubwira ko batabishobora barinda bava mu
isi barananiwe kubabarira.
Hari n’abavuga ko babariye ariko babizi neza ko mu mutima
wabo bagifite umujinya ku wabahemukiye.
ESE IMBABAZI Z’UKURI N’IZITARI UKURI NI IZIHE?
Muri izi ngero 3 imbabazi z’ukuri ni izihe?
A)
Taku
yicaranye n’inshuti ye Bru aravuga ati: “ Icyumweru gishize Samweli rwose
yarankoshereje. Yavugiye imbere y’abandi
bapasitori (abashumba) bose ko ntabwiriza neza. Kugeza n’ubu biracyandakaje”.
Bru amaze kugenda, Samweli nawe ahita aza aravuga ati: “Nyabuna, ndakwingize
mbabarira ku byo navuze mu cyumweru gishize”. Taku aramusubiza ati: “ntacyo nkubabarira, kuko ibyo ntacyo
byantwaye”.
B)
Pasitori
Yobu aravugana na Nguesan, umwe mu
bagize itorero. Nguesan aravuga ati: “data yamfashe bunyamanswa igihe nari
nkiri umwana, nagerageje kumubabarira ariko birakomeye”. Pasitori Yobu
aramubwira ati: “ugomba kwibagirwa ibyo
byose, niba utabyibagiwe ntushobora kwerekana ko wamubabariye”.
C)
Mu
cyumweru gishize Lambo yasimbuye umwarimu usanzwe w’ishuri ryo ku cyumweru.
Umunyeshuri Silas yavuze byinshi ku ngingo idafite umumaro Lambo yari avuzeho,
maze ajya impaka zikabije. Ariko bitinze, muri icyo cyumweru nyine, igihe
umwarimu usanzwe yamushimiraga Lambo aravuga ati: “sinzongera kwigisha ukundi
muri ririya shuri!” Abwira umwarimu ibyabaye n’ukuntu Silas yamusuzuguye.
Umwalimu asaba Lambo ko bajyana kuvugana na Silasi. Bageze kwa Silasi, Lambo
avuga ukuntu yababajwe n’impaka zabereye mu ishuri, kuba atarashoboye gusubiza
neza n’ukuntu byamubabaje. Silasi
yasabye imbabazi, Lambo nawe yishimira kuzimuha.
Mu gusubiza ikibazo cyabajijwe cy’imbabazi z’ukuri,
tugomba kumenya ko, kubabarira nk’uko umwanditsi Pierre Pradervand abivuga ni
ukwiha impano ku giti cyawe. Desmond
Tutu abivuga neza ko kubabarira ari inyungu zawe mbere na mbere, ni wowe ubwawe
uba wihaye impano yo kwibohora aho wari uboheye, kuko kutababarira ni wowe
ubwawe uba wishyize mu gihano cyo guhora ufungiranye mu mubabaro, kandi ibyo
bigira ingaruka nyinshi ku buzima bwacu, ku byishimo duterwa n’ubuzima, ku
mibanire yacu n’abandi, n’ibindi byinshi.
Kubabarira ariko kandi ntibivuga
ko:
·
Icyaha
cyakozwe kidakomeye
·
Tutababajwe
n’ibyabaye
·
Tugomba
kwifata nk’aho nta cyabaye
·
Tugomba
gutegereza ko nyirabayazana w’ikibazo asaba imbabazi cg se ahindura imyifatire
·
Tugomba
gukora ibishoboka ngo uwagize nabi ntahanirwe ibyo yakoze
·
Tugomba
gutegereza ko nyirabayazana w’ikibazo yongera kudukomeretsa bushyashya, cg
gukomeretsa abandi bantu b’inzirakarengane
·
Tugomba
guhita twizera umuntu wadukomerekeje
A.
Kubabarira bivuga gushyira Kristo imibabaro yacu
Kubabarira umuntu bisobanura ko twemera ko uyu muntu
yaduhemukiye, ko twemera kwakira umubabaro yaduteye. Tujyana imibabaro yacu ku Mana.
Buhoro buhoro uko Yesu agenda adukiza imibabaro, dushobora kubabarira
abadukomerekeje. Niba twizera ko kubabarira bisumba imbaraga zacu, tuba tuvuze
ukuri kubera ko Imana yonyine ari yo ituma dushobora kubabarira.
B.
Kubabarira igikomere cyo mu mutima bimara igihe
Imbabazi ntiziza ako kanya. Ni kimwe n’inzira
tunyuramo kenshi tukagenda tuyobagurika. Dutangira kubabarira, maze tugasubira
inyuma mu gihe twibutse ububabare twatewe n’icyaha twakorewe. Ariko igihe cyose
tubabariye tubikuye ku mutima, buhoro buhoro tugenda tugana ku mbabazi zuzuye.
Kubabarira umuntu ntibihanaguraho kwibuka ibyabaye. Mu
ntangiriro, hari igihe bishoboka ko dukomeza kumva ububabare bw’igikomere. Iyo
bigenze bityo tugomba gukomeza gushyira Imana umubabaro wacu. Ubushake bwo
kubabarira bukunze kuza mbere y’igitekerezo icyo ari cyo cyose kigamije
kubabarira, ndetse rimwe na rimwe buza mbere cyane.
Uko tugenda dushyira ibikomere byacu mu Mana, igihe
kizagera dushobore kwibuka ibyatubayeho ariko tutiyumvamo umubabaro. Icyo gihe
tuzamenya neza ko twababariye by’ukuri.
Kubabarira umuntu ntibivuga ko twongera kumugirira
icyizere ako kanya. Kumubabarira byonyine ntibivuga ko uyu muntu yahindutse.
N’ubwo yaba yarahindutse, icyizere twari tumufitiye cyaratakaye, kukigarura
bikaba bitwara igihe. Buhoro buhoro uko tugenda tumenyerana n’uwo muntu,
tuzatangira kongera kumugirira icyizere. Icyakora kongera kumugirira icyizere
cyuzuye bitwara igihe.
C.
Kubabarira ntibishingira ku myifatire y’undi muntu
Kenshi na kenshi ntidushaka kubabarira mbere y’uko
umuntu wadukoshereje adusaba imbabazi. Cyangwa
se tugashaka kubanza kumenya ko umuntu yahindutse mu myifatire mbere yo
kumubabarira. Dufashijwe n’Imana, tugomba kubabarira abantu kabone n’ubwo baba
baticuza ibibi badukoreye. Igihe Yesu yari ku musaraba yaravuze ati: “Data,
bababarire kuko batazi ibyo bakora.”
D.
Kubabarira ntibivuga ko uwakoze ibibi adahura
n’ingaruka z’ibikorwa bye
Kubabarira umuntu ntibivuga ko atazahanirwa ibibi
yakoze. Mu kubabarira turekera Imana ububasha bwayo bwo guca imanza no guhora
(Abaroma 12: 19-21). Imana ibikora neza kuturusha kuko yahaye abayobozi ubushobozi
bwo guhana abagizi ba nabi no kurengera inzirakarengane. N’ubwo twaba
twarababariye umuntu, bishobora kuba ngombwa ko ashyikirizwa inkiko hagamijwe
ineza y’umuryango mugari w’abantu. Kabone n’ubwo twaba twarababariye abanzi bacu,
tugomba kurengera inzirakarengane tubarinda abo ari bo bose bagerageje
kubagirira nabi.
Imbabazi zisabwa na wa wundi wagize nabi asubiza ibyo
yatwaye, niba bishoboka. Birumvikana ko ibintu bimwe na bimwe bidashobora
gusubizwa, mbese nk’ubusugi bw’umugore cg se ubuzima bw’umuntu. Ariko niba
umuntu yaribye inkoko, agomba kuyisubiza nyirayo. Umuntu agomba kuryozwa icyaha
yakoze kabone n’ubwo byaba bisaba ibintu byinshi.
KUKI TUGOMBA KUBABARIRA ABANDI?
Kubabarira bidukiza uburakari n’intimba
Niba tutababariye umuntu waduhemukiye, ni twebwe
tuhababarira. Uburakari bwacu buha Satani urwaho rwo kwinjira mu mitima yacu
(abefeso 4: 26-27). Duhinduka imbata z’uburakari bwacu n’intimba bigatangira
kudushengura mu mutima. Kwanga kubabarira bishobora kudutera uburwayi bw’umubiri,
burimo kubabara umutwe, uburwayi bwo mu gifu cg ibibazo by’umutima. Dushobora
guhinduka abagome cg ababisha nka bariya batugiriye nabi. Imbabazi zitubohora
ku ngaruka z’ibibi twagiriwe. Tubabarira ku bw’inyungu zacu bwite.
Kubabarira bitubohora
iminyururu y’intimba
Niba tutababariye abandi, tuba dukwirakwiza urwango mu
bana bacu. Ibyo kandi bikazabyara ibihe byo kwihorera n’ubugizi bwa nabi hagati
y’ibisekuru bizadukomokaho, uko ibihe biha ibindi. Bityo rero, imbabazi zonyine
ni zo zishobora gukuraho ibyo bihe by’inzika.
Kubabarira bituma natwe
tubabarirwa
Imbabazi z’Imana zituruka ku mbabazi twagiriye
abatugiriye nabi. Muri Mk 11:25-26 haravuga ngo “ N’igihe muhagaze musenga,
mujye mubabarira uwo mwaba mufite icyo mupfa, kugira ngo namwe So uri mu ijuru
abababarire ibyo mumucumuraho. Naho nimutababarira abandi, So uri mu ijuru na
we ntazabababarira ibyo mumucumuraho.”
Iyo tumenye neza ukuntu ko Imana yatubabariye na mbere
y’uko twihana. Icyifuzo cyacu kizaba icyo guha abandi izo mbabazi nk’uko natwe
twazigiriwe (Mt18: 21-35 (Nuko Petero yegera Yezu aramubaza ati: “Nyagasani,
mbese umuvandimwe wanjye akomeje kuncumuraho nkwiriye kumubabarira kangahe? Ese
namubabarira karindwi?” Yezu aramusubiza ati: “ Sinkubwiye ko wagarukira kuri
karindwi gusa, ahubwo uzageze kuri karindwi incuro mirongo irindwi.”
Kubabarira bituma twiyunga
n’abatugiriye nabi
Igihe cyose tutababariye abatugiriye nabi, umubano
wacu na bo ushobora kugira ingaruka. Mu kubabarira twongera kubyutsa uwo mubano.
Nyamara umubano wuzuye usaba kwihana no kubabarira ku mpande zombi.
Kubabarira bishobora
guhindura uwatugiriye nabi
Kubabarira umuntu bishobora kuba intangiriro y’uburyo
Imana itangiye gukoresha buzageza uyu muntu ku kwihana.
Ese niba ari twe twagize
nabi twakora iki ngo tubabarirwe?
Mu buzima tubamo hari abantu benshi bakora ibintu
bazicuza mu gihe kizaza. Iyo wakoze ikibi cg ibibi byinshi, ikigufasha si ugukomeza
kugereka amakosa ku yandi ukora ibibi byinshi kurushaho kuko akenshi iyo umuntu
akoze ikibi agihisha akora ibindi bibi. Ibyizaku wakoze icyaha ni ukwicuza no
kwihana. Iyo tubabajwe n’ibyo wakoze, amaraso ya Yesu ashobora kuduhanaguraho
ibyo byaha byose ndetse n’ibikomeye, niba tubyihannye.
Ibyifashishijwe:
Igitabo cya Bible Society of Rwanda “GUKIZA IBIKOMERE BY’IHUNGABANA”, 2012
Umwanditsi: NAHAYO Pelagie