SOCIAL

KUBABARIRA NTIBIVUGA KO TUGOMBA KWIBAGIRWA IBYABAYE


Kubabarira uwaguhemukiye ni umwitozo ukomeye ukiri ihurizo ku bantu benshi. Hari abakubwira ko kubabarira ari ibintu bishoboka kandi byoroshye iyo ubishaka, abandi bavuga ko biterwa n’ikosa umuntu yagukoreye, ariko hari n’abandi bazakubwira ko batabishobora barinda bava mu isi barananiwe kubabarira.

Hari n’abavuga ko babariye ariko babizi neza ko mu mutima wabo bagifite umujinya ku wabahemukiye.

ESE IMBABAZI Z’UKURI N’IZITARI UKURI NI IZIHE?

Muri izi ngero 3 imbabazi z’ukuri ni izihe?

A)   Taku yicaranye n’inshuti ye Bru aravuga ati: “ Icyumweru gishize Samweli rwose yarankoshereje. Yavugiye imbere y’abandi  bapasitori (abashumba) bose ko ntabwiriza neza. Kugeza n’ubu biracyandakaje”. Bru amaze kugenda, Samweli nawe ahita aza aravuga ati: “Nyabuna, ndakwingize mbabarira ku byo navuze mu cyumweru gishize”. Taku aramusubiza ati: “ntacyo nkubabarira, kuko ibyo ntacyo byantwaye”.

B)    Pasitori Yobu aravugana  na Nguesan, umwe mu bagize itorero. Nguesan aravuga ati: “data yamfashe bunyamanswa igihe nari nkiri umwana, nagerageje kumubabarira ariko birakomeye”. Pasitori Yobu aramubwira ati: “ugomba kwibagirwa ibyo byose, niba utabyibagiwe ntushobora kwerekana ko wamubabariye”.

C)   Mu cyumweru gishize Lambo yasimbuye umwarimu usanzwe w’ishuri ryo ku cyumweru. Umunyeshuri Silas yavuze byinshi ku ngingo idafite umumaro Lambo yari avuzeho, maze ajya impaka zikabije. Ariko bitinze, muri icyo cyumweru nyine, igihe umwarimu usanzwe yamushimiraga Lambo aravuga ati: “sinzongera kwigisha ukundi muri ririya shuri!” Abwira umwarimu ibyabaye n’ukuntu Silas yamusuzuguye. Umwalimu asaba Lambo ko bajyana kuvugana na Silasi. Bageze kwa Silasi, Lambo avuga ukuntu yababajwe n’impaka zabereye mu ishuri, kuba atarashoboye gusubiza neza n’ukuntu byamubabaje. Silasi yasabye imbabazi, Lambo nawe yishimira kuzimuha.

Mu gusubiza ikibazo cyabajijwe cy’imbabazi z’ukuri, tugomba kumenya ko, kubabarira nk’uko umwanditsi Pierre Pradervand abivuga ni ukwiha impano  ku giti cyawe. Desmond Tutu abivuga neza ko kubabarira ari inyungu zawe mbere na mbere, ni wowe ubwawe uba wihaye impano yo kwibohora aho wari uboheye, kuko kutababarira ni wowe ubwawe uba wishyize mu gihano cyo guhora ufungiranye mu mubabaro, kandi ibyo bigira ingaruka nyinshi ku buzima bwacu, ku byishimo duterwa n’ubuzima, ku mibanire yacu n’abandi, n’ibindi byinshi.

Kubabarira ariko kandi ntibivuga ko:

·       Icyaha cyakozwe kidakomeye

·       Tutababajwe  n’ibyabaye

·       Tugomba kwifata nk’aho nta cyabaye

·       Tugomba gutegereza ko nyirabayazana w’ikibazo asaba imbabazi cg se ahindura imyifatire

·       Tugomba gukora ibishoboka ngo uwagize nabi ntahanirwe ibyo yakoze

·       Tugomba gutegereza ko nyirabayazana w’ikibazo yongera kudukomeretsa bushyashya, cg gukomeretsa abandi bantu b’inzirakarengane

·       Tugomba guhita twizera umuntu wadukomerekeje

 

A.    Kubabarira bivuga gushyira Kristo imibabaro yacu

Kubabarira umuntu bisobanura ko twemera ko uyu muntu yaduhemukiye, ko twemera kwakira umubabaro yaduteye. Tujyana imibabaro yacu ku Mana. Buhoro buhoro uko Yesu agenda adukiza imibabaro, dushobora kubabarira abadukomerekeje. Niba twizera ko kubabarira bisumba imbaraga zacu, tuba tuvuze ukuri kubera ko Imana yonyine ari yo ituma dushobora kubabarira.

B.    Kubabarira igikomere cyo mu mutima bimara igihe

Imbabazi ntiziza ako kanya. Ni kimwe n’inzira tunyuramo kenshi tukagenda tuyobagurika. Dutangira kubabarira, maze tugasubira inyuma mu gihe twibutse ububabare twatewe n’icyaha twakorewe. Ariko igihe cyose tubabariye tubikuye ku mutima, buhoro buhoro tugenda tugana ku mbabazi zuzuye.

Kubabarira umuntu ntibihanaguraho kwibuka ibyabaye. Mu ntangiriro, hari igihe bishoboka ko dukomeza kumva ububabare bw’igikomere. Iyo bigenze bityo tugomba gukomeza gushyira Imana umubabaro wacu. Ubushake bwo kubabarira bukunze kuza mbere y’igitekerezo icyo ari cyo cyose kigamije kubabarira, ndetse rimwe na rimwe buza mbere cyane.

Uko tugenda dushyira ibikomere byacu mu Mana, igihe kizagera dushobore kwibuka ibyatubayeho ariko tutiyumvamo umubabaro. Icyo gihe tuzamenya neza ko twababariye by’ukuri.

Kubabarira umuntu ntibivuga ko twongera kumugirira icyizere ako kanya. Kumubabarira byonyine ntibivuga ko uyu muntu yahindutse. N’ubwo yaba yarahindutse, icyizere twari tumufitiye cyaratakaye, kukigarura bikaba bitwara igihe. Buhoro buhoro uko tugenda tumenyerana n’uwo muntu, tuzatangira kongera kumugirira icyizere. Icyakora kongera kumugirira icyizere cyuzuye bitwara igihe.

C.    Kubabarira ntibishingira ku myifatire y’undi muntu  

Kenshi na kenshi ntidushaka kubabarira mbere y’uko umuntu wadukoshereje  adusaba imbabazi. Cyangwa se tugashaka kubanza kumenya ko umuntu yahindutse mu myifatire mbere yo kumubabarira. Dufashijwe n’Imana, tugomba kubabarira abantu kabone n’ubwo baba baticuza ibibi badukoreye. Igihe Yesu yari ku musaraba yaravuze ati: “Data, bababarire kuko batazi ibyo bakora.”

D.    Kubabarira ntibivuga ko uwakoze ibibi adahura n’ingaruka z’ibikorwa bye

Kubabarira umuntu ntibivuga ko atazahanirwa ibibi yakoze. Mu kubabarira turekera Imana ububasha bwayo bwo guca imanza no guhora (Abaroma 12: 19-21). Imana ibikora neza kuturusha kuko yahaye abayobozi ubushobozi bwo guhana abagizi ba nabi no kurengera inzirakarengane. N’ubwo twaba twarababariye umuntu, bishobora kuba ngombwa ko ashyikirizwa inkiko hagamijwe ineza y’umuryango mugari w’abantu. Kabone n’ubwo twaba twarababariye abanzi bacu, tugomba kurengera inzirakarengane tubarinda abo ari bo bose bagerageje kubagirira nabi.

Imbabazi zisabwa na wa wundi wagize nabi asubiza ibyo yatwaye, niba bishoboka. Birumvikana ko ibintu bimwe na bimwe bidashobora gusubizwa, mbese nk’ubusugi bw’umugore cg se ubuzima bw’umuntu. Ariko niba umuntu yaribye inkoko, agomba kuyisubiza nyirayo. Umuntu agomba kuryozwa icyaha yakoze kabone n’ubwo byaba bisaba ibintu byinshi.

  KUKI TUGOMBA KUBABARIRA ABANDI?

 Kubabarira bidukiza uburakari n’intimba

Niba tutababariye umuntu waduhemukiye, ni twebwe tuhababarira. Uburakari bwacu buha Satani urwaho rwo kwinjira mu mitima yacu (abefeso 4: 26-27). Duhinduka imbata z’uburakari bwacu n’intimba bigatangira kudushengura mu mutima. Kwanga kubabarira bishobora kudutera uburwayi bw’umubiri, burimo kubabara umutwe, uburwayi bwo mu gifu cg ibibazo by’umutima. Dushobora guhinduka abagome cg ababisha nka bariya batugiriye nabi. Imbabazi zitubohora ku ngaruka z’ibibi twagiriwe. Tubabarira ku bw’inyungu zacu bwite.

Kubabarira bitubohora iminyururu y’intimba

Niba tutababariye abandi, tuba dukwirakwiza urwango mu bana bacu. Ibyo kandi bikazabyara ibihe byo kwihorera n’ubugizi bwa nabi hagati y’ibisekuru bizadukomokaho, uko ibihe biha ibindi. Bityo rero, imbabazi zonyine ni zo zishobora gukuraho ibyo bihe by’inzika.

Kubabarira bituma natwe tubabarirwa

Imbabazi z’Imana zituruka ku mbabazi twagiriye abatugiriye nabi. Muri Mk 11:25-26 haravuga ngo “ N’igihe muhagaze musenga, mujye mubabarira uwo mwaba mufite icyo mupfa, kugira ngo namwe So uri mu ijuru abababarire ibyo mumucumuraho. Naho nimutababarira abandi, So uri mu ijuru na we ntazabababarira ibyo mumucumuraho.”

Iyo tumenye neza ukuntu ko Imana yatubabariye na mbere y’uko twihana. Icyifuzo cyacu kizaba icyo guha abandi izo mbabazi nk’uko natwe twazigiriwe (Mt18: 21-35 (Nuko Petero yegera Yezu aramubaza ati: “Nyagasani, mbese umuvandimwe wanjye akomeje kuncumuraho nkwiriye kumubabarira kangahe? Ese namubabarira karindwi?” Yezu aramusubiza ati: “ Sinkubwiye ko wagarukira kuri karindwi gusa, ahubwo uzageze kuri karindwi incuro mirongo irindwi.”

Kubabarira bituma twiyunga n’abatugiriye nabi

Igihe cyose tutababariye abatugiriye nabi, umubano wacu na bo ushobora kugira ingaruka. Mu kubabarira twongera kubyutsa uwo mubano. Nyamara umubano wuzuye usaba kwihana no kubabarira ku mpande zombi.

Kubabarira bishobora guhindura uwatugiriye nabi

Kubabarira umuntu bishobora kuba intangiriro y’uburyo Imana itangiye gukoresha buzageza uyu muntu ku kwihana.

Ese niba ari twe twagize nabi twakora iki ngo tubabarirwe?

Mu buzima tubamo hari abantu benshi bakora ibintu bazicuza mu gihe kizaza. Iyo wakoze ikibi cg ibibi byinshi, ikigufasha si ugukomeza kugereka amakosa ku yandi ukora ibibi byinshi kurushaho kuko akenshi iyo umuntu akoze ikibi agihisha akora ibindi bibi. Ibyizaku wakoze icyaha ni ukwicuza no kwihana. Iyo tubabajwe n’ibyo wakoze, amaraso ya Yesu ashobora kuduhanaguraho ibyo byaha byose ndetse n’ibikomeye, niba tubyihannye.

Ibyifashishijwe:

Igitabo cya Bible Society of Rwanda “GUKIZA IBIKOMERE BY’IHUNGABANA”, 2012

 

Umwanditsi: NAHAYO Pelagie

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist