SOCIAL

KWIGA UMWUGA: INZIRA YO GUSUBIZA ABANGAVU BABYAYE MU BUZIMA BUSANZWE

Kimwe mu bitera abantu batwite guhangayika ni ugutwara inda batarakwiza imyaka y’ubukure. Umwana w’umwangavu iyo atwite akenshi arahungabana kubera impamvu nyinshi. Zimwe muri zo ni ukwibaza impamvu ari we bibayeho, uko bizagenda amakuru namara kumenyekana, kugira inshingano z’ababyeyi akiri umwana, gucikiriza amashuri, n’ikibazo cy’imibereho dore ko usanga abangavu benshi batwara inda bakomoka mu miryango ifite ubukene bwinshi.

Aba bangavu batwaye inda kandi bakunze kugira ibibazo binyuranye igihe  babyara cyangwa nyuma yo kubyara kuko baba bakiri bato.

Urugero:  kurwara fistula (kujojoba), ekalampusiya (eclampsia), indwara zo mu myanya myibarukiro (infections) n’ibindi… Ariko ikibazo kibakomerera kuruta ibindi ni ugushobora kwiyitaho nk’umubyeyi ndetse no kwita ku mwana wabo.  Impamvu bibagora kurushaho ni uko abo babyaranye babatererana, ntibakirwe neza mu miryango yabo maze ugasanga barahawe akato bigatuma nabo ubwabo bakiha.

Itorero Peresibiteriyene mu Rwanda (EPR), rifite mu nshingano zaryo guteza imbere imibereho y’abanyarwanda, ryabonye ko icyo kibazo gikeneye kwitabwaho, ritangiza umushinga wigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere n’uburere mbonerabitsina, kugira ngo bagire amakuru atuma birinda ibyatuma batwara inda bakiri bato. Abakobwa babyaye nabo bahabwa izi nyigisho, ariko bakanahabwa amahugurwa mu myuga kugira ngo babashe gukorera amafaranga yabafasha kwiyitaho no kwita ku bana babo, bibonera iby’ibanze nkenerwa. 


Ni muri urwo rwego EPR, ibinyujije muri uwo mushinga, yatanze amahugurwa mu myuga n’ubumenyi ngiro ku bangavu 179 bo mu turere dutandukanye tw’igihugu. Ku italiki ya 15/05/2025, habaye umuhango wo gushyikiriza impamyabushobozi n’ibikoresho by’ibanze abangavu  18 bo muri Paruwase Gihara,  basoje amahugurwa y’amezi 6 mu mwuga wo kudoda no gutanganya imisatsi. Umuhango wabereye ku biro by’akagari ka Gihara, mu murenge wa Runda, akarere ka Kamonyi. Uwo muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo ubunyamabanga nshingwabikorwa bw’akagari ka Gihara bwahagarariwe na Madamu MUKANDAYISENGA Florence ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza (SEDO), umushumba wa Paruwase Runda Pasteur MASABO Jean Sauveur, umuyobozi wa paruwase Gihara Ev. Moise MUSENGIMANA, umuyobozi wa paruwase irerwa ya Kagina, umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ry’ababikira “CENTRE DE FORMATION St. LEONARD” Sr. NYIRAJYAMBERE Berine, abakozi mu ishami ry’ubuzima muri EPR, abahuguwe n’abayoboye amahugurwa, ababyeyi n’incuti.


Bamwe mu banyeshuri baganiriye na CBN, bavuze ko uwo mushinga wabafashije cyane.  Bayibwiye ko bahura n’ibibazo byinshi iyo bamaze gutwita no kubyara, harimo kutakirwa neza mu miryango yabo no guhabwa akato mu bandi, ibyo bikabatera ipfunwe bikomeye. Gushakisha ubuzima ngo babone ikibatunga n’abana babo na byo birabagora cyane. Bagaragaje ko ibikorwa by’umushinga ari ingirakamaro mu buzima bwabo. Bituma bigarurira icyizere bakabona n’uburyo bwo kongera guhura n’urungano bakava mu bwigunge.                                                                             

 

Bavuze ko ubu batangiye gukoresha ubumenyi bavanye mu mahugurwa bakora ibikorwa bibinjiriza amafaranga, bityo bakabasha kwiyitaho no kwita ku bana babo. Bakomeje bavuga ko umushinga wabafashije gukora amatsinda yo kubitsa no kugurizanya abafasha kubona igishoro no kwiteza imbere, ibyo bikaba biri mu bizabafasha kwirinda inda z’imburagihe. Basabye ababyeyi kubaba hafi, kubaganiriza no kubigisha.



Madamu MUKANDAYISENGA Florence, ushinzwe iterambere n’imibereho myiza (SEDO) yagaragaje ko ubuyobozi bwishimiye gukorana n’Itorero rya EPR mu gushakira umuti ibibazo byugarije umuryango nyarwanda. Yashimiye abayobozi ba paruwase Runda, Gihara na Kagina kuba baragize uruhare mu gukurikirana imyigire ku buryo bose babashije kurangiza amasomo batayacikirije. Yabwiye abahuguwe ko badakwiye gusubira aho batsikiriye ukundi, kandi ko bagomba kubyaza umusaruro ibikoresho bahawe.

Bwana HAKIZIMANA Jean Claude, wari uhagarariye EPR mu ishami ry’ubuzima, mu ijambo rye, yavuze  ko Itorero ryiyemeje gutanga umusanzu mu gushakira umuti ikibazo cy’abangavu batwara inda. Yibukije ko kitareba abakobwa gusa, ko ahubwo harimo n’uruhare rw’abagabo n’abasore.



Yasobanuye ko kwigisha imyuga abo bana no kubaha impamyabushobozi, atari ukubashimira ko babyaye imburagihe. Ahubwo ni inzira yo kubafasha kwigirira icyizere, no kubafasha gushakisha imibereho ngo babashe kwiyitaho no kwita ku bana babo. Yunzemo ko igihe umwana yatsikiye ari cyo gihe cyo kumufasha no kumuba hafi.

Ababyeyi twaganiriye, badutangarije ko bashima urwego rw’ubumenyi abana babo bagezeho. Batubwiye ko ibishuko n’ubukene biri mu bituma batwara inda bakiri bato, uyu mushinga ukaba warabaye kimwe mu bisubizo. Bavuga ko uruhare rwabo mu  kurushaho kubigisha no kubaba hafi na byo biri mu by’ingenzi byabafasha. 


Umuyobozi wa paruwase Gihara, MUSENGAMANA Moise n’umushumba wa Paruwase Runda MASABO Jean Sauveur, bagaragaje ko Itorero rya EPR ritanga ubutumwa bwiza rikoresheje ijambo ry’Imana no gutanga ubufasha ku bantu batandukanye. Bombi bavuze ko gukomeza kubahugura no kububakira ubushobozi nk’uko Itorero ryabitangiye bizagabanya icyo kibazo cy’inda z’imburagihe. Basabye abana kwirinda ibishuko, n’ababyeyi gukomeza kubahiriza inshingano zabo z’ubujyanama no kubigisha igikwiye.

Rev. Jean Sauveur MASABO, umushumba wa Paruwase Runda

Rev. Jean Sauveur, yasoje agira ati: “Twizera ko Imana ari yo mugenga wa byose kandi n’iyo twatsikiye irongera ikaduha amahirwe”.


Umwanditsi: NAHAYO Pelagie 

 

 

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist