SOCIAL

Inzu Zisaga 250 Zigiye Kubakirwa Abibasiwe N’ibiza I Karongi Na Rutsiro

Leta y’u Rwanda igiye kubaka inzu 252 zizatuzwamo imiryango yasenyewe n’ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko Uturere twa Karongi na Rutsiro muri Gicurasi 2023.

Biteganyijwe ko i Karongi hazubakwa inzu zisaga 150 na ho i Rutsiro hubakwe 102, zose hamwe zizaba zuzuye mu mezi atatu.

Abaturage basenyewe n’ibiza mu Turere twa Rutsiro na Karongi bavuga ko ibikorwa byo kububakira inzu bazabamo nibirangira bazishima kubera ko ubu bari kuba ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Kuva tariki ya 3 Gicurasi 2023 kugeza ku wa 3 Gicurasi 2024, umwaka uruzuye neza Uturere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu n’utundi two mu Majyaruguru twibasiwe n’ibiza bikomeye byahitanye ubuzima bw’abarenga 130.

Ibi biza byasenyeye imiryango myinshi ndetse imwe muri yo ntirabona aho kuba kuko yikinze hirya no hino byo kwirwanaho. Irimo umuryango wa Nyirandemeye Donata, we n’abana be batandatu baba muri shitingi iruhande rw’aho inzu yabo yasenywe n’ibyo biza yahoze.

Nyiracuma Béata n’abana be batatu, na bo baba mu nzu ishaje itarabagamo abantu, ku buryo yose iva iyo imvura yaguye.

Nta bwo leta yarebereye nta cyo ikora kuri ibi bibazo. Ni yo mpamvu aba baturage bari mu bagiye kubakirwa guhera hasi inzu zo kubamo zabo bwite.

Kugeza ubu abaturage batangiye gufatanya n’abaturanyi gusiza no gutunganya ibibanza by’aho bazubakirwa, ndetse na bimwe mu bikoresho nk’amatafari n’amabuye bizifashishwa mu kububakira byarahagejejwe.

Mu kwezi kwa Mata 2024, imiryango isaga 80 yo mu Karere ka Karongi yashyikirijwe inzu yubakiwe mu cyiciro cya mbere cyo gutuza abibasiwe n’ibiza.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist