SOCIAL

IMPANO YO KUBABARIRA


Impano (cadeau cg gift mu ndimi z’amahanga) yo kubabarira ni ukubabarira abatubabaje  ari nabyo tuzasanga ko kubabarira abandi ari ukwibabarira natwe ubwacu  no kwiga kwibabarira ubwacu igihe natwe twahemutse bikadutera ibibazo.

Nk’uko tubikesha umwanditsi Pierre Pradervand, muri iyi si y’ibifatika turimo, ibintu byose bifitanye isano, kandi ikintu cyose kigira ingaruka ku kindi, harimo n’ingaruka ziza cg se zituruka mu bitekerezo byacu.

Buri gitekerezo cyose ngira, gitanga umusanzu wanjye mu kuzamura cg se mu kumanura imitekerereze  ari nayo myumvire y’abandi bantu. Iyo ngize uwo mbabarira (ni ukuvuga iyo ntanze imbabazi), mba mfashije benshi, barimo barwana n’umutimanama wabo bibaza niba bagomba kubabarira (niba koko bagomba gutanga imbabazi). Iyo kandi ntababariye (nihoreye) ku wambabaje mba mfashije benshi bumva ko kubabarira atari ngombwa, ahubwo ko ugomba kwihorera ku wakubabaje.

Kwemera ko ibitekerezo byawe bigira ingaruka nziza cg mbi kuri buri kintu cyose, haba imirimo ukora no ku bo muri kumwe ni ingenzi cyane, kuko nawe ubwawe nubitekerezaho urasanga umurimo ukora uwishimiye mu bitekerezo byawe utakuvuna, ariko uwo ukora uwutekereza nabi cg se utawishimiye urakuvuna cyane ndetse nta n’ubwo urangira vuba. Ikindi ni uko ubana neza cg nabi n’abo muri kumwe bitewe n’ibitekerezo ufite. Niba umeze neza muri wowe, abandi mubana neza, ariko niba muri wowe umeze nabi, ufite ibitekerezo byinshi bitari byiza kandi bikugoye cg se biguteye umutima mubi, ubana n’abandi nabi.

Tega amatwi neza inkuru ikurikira kandi yabayeho, kugira ngo wumve neza ibyo tumaze kuvuga haruguru.

Umuntu witwa Mariko yafashe icyemezo cyo kureka ubuzima bwari bumunejeje, kuko iwabo yabagaho nta kibazo na kimwe afite mu bijyanye n’ibyo dukenera muri ubu buzima, maze ajya kuba mu kigo cy’abihayimana. Buri saa cyenda za mu gitondo umwe muri abo bihayimana yagombaga kuvuza inzogera yari iri ahagana ku musozi uvuye aho babaga, hari harimo urugendo rutari rugufi. Hashize igihe gito Mariko ageze muri icyo kigo, umuyobozi w’icyo kigo amusaba kujya azinduka ajya kuvuza iyo nzogera. Mariko byaramubangamiye cyane, kuko kugira ngo aze gushobora kuvuza iyo nzogera saa cyenda, nibura byamusabaga kubyuka saa munani z’ijoro, akitegura agakora urugendo rutari ruto rwanyuraga mu gashyamba kari hagati y’aho babaga n’umusozi wari uriho iyo nzogera. Ako gashyamba ntabwo kari kamurikiwe, ntikabonaga ndetse harimo n’ibikoko bimwe na bimwe nk’inzoka,…, buri gihe yajyaga kuyivuza yinuba.

Umunsi umwe, yaje gutekereza ko, uko kwinuba ari we wabihisemo. Yatekereje ko ashobora guhitamo gukomeza kubikora yinuba cg se ko ashobora guhitamo kujya abyuka anezerewe akajya kuvuza inzogera abwira abaturage bose, ko abifurije amahoro n’umugisha mu gihe ari kuyivuza.

Umunsi wakurikiyeho, yabyutse yahinduye ibitekerezo, aho kubyuka yinuba abyuka anezerewe, yumva ko agiye kuvuza inzogera abwira abatuye hafi aho bose bumva iyo nzogera, ko abifurije amahoro, umugisha n’ibyiza gusa.

Agarutse mu kigo avuye kuvuza inzogera, umwe muri bagenzi be aramubaza ati: “Mariko, wabigenje ute, uyu munsi ko inzogera yari yahinduye ijwi kandi yavugaga neza mu buryo budasanzwe”.

Izo ni imbaraga z’ibitekerezo byiza kandi birimo urukundo.

Bavandimwe nshuti, reka natwe twibaze “ibitekerezo byacu bitanga irihe jwi ry’inzogera”? Ese ni ibitekerezo byo kubabarira cg se ni ibitekerezo by’urwango n’inzika, ese ni ibyo kumva mufitiye impuhwe cg se ni ibyo kumva ntacyo ambwiye ngo azabeho ukwe nanjye nzabaho ukwanjye? 

Umunyamerika Dr. David R. Hawkins, yavuze ko “ buri gitekerezo cyose tugira, buri jambo ryose tuvuga na buri cyemezo cyose dufata, bigira ingaruka mu isi yose”. Ubitekerejeho neza wakumva biteye ubwoba ndetse bikaba byatuma twitondera cyane ibitekerezo twohereza mu isi y’imitekerereze y’abandi.

Igitekerezo cyiza, nk’urukundo n’imbabazi kizamura imitekerereze myiza y’abandi, kandi kikagira ingaruka nziza ku bandi.  Naho igitekerezo kibi, urugero nk’inzika, urwango, ishyari, … nabyo bigira ingaruka mbi ku bandi kandi bikarushaho kugaburira imitekerereze mibi y’abandi.

Umuhanga w’umuyapani witwa Masaru Emoto, yerekanye imbaraga z’ibintu bibi, akoresheje amazi yashyizwe mu macupa abiri abonerana. Icupa rimwe bometseho udupapuro twanditseho, amagambo meza akurikira, urukundo, kuzirikana abandi, ibyishimo, amahoro, … irindi bandikaho amagambo mabi ngo, umujinya, urwango, inzika, ishyari,…

Ayo mazi barayakonjesheje ahinduka urubura, urwo rubura barupimira muri mikorosikopi (microscope), maze babona amazi yari mu icupa ryanditseho amagambo meza, yari afite ibara ryiza ku buryo bugaragarira buri wese, naho ayo mu icupa ryanditseho amagambo mabi yari afite ibara ribi ritari ryiza. Iyo ni ingaruka y’ibitekerezo byacu byihishe, ibyo ari byo byose byiza cg se bibi. Uko dutekereza byanga bikunda n’iyo tutabivuga, bigira ingaruka zigaragarira buri wese.

Hari undi muhanga witwa Dr. Larry Dossey wavuze ko, isi turimo uyu munsi ari umusaruro w’ibitekerezo abatubanjirije bari bafite mu myaka myinsi ishize kandi birasa nk’aho ari ukuri.

Hari ikibazo buri wese muri twe akunda kwibaza, kuko akenshi duhura n’umubabaro muri iyi si. Icyo kibazo ni iki: “ko amategeko agenga isi avuga amahoro, ubwumvikane no kubana neza kuki habaho imibabaro, akarengane, …”?

Mu buzima bwacu bwa hano ku isi, ibitubaho byose biba bifite impamvu kandi nziza. Isi isa nk’aho igizwe n’ibintu bisobekeranye, bigamije kudukuza mu bitekerezo, n’igihe tudashatse gukura mu bitekerezo binyuze mu buryo busanzwe, bidukuza bikoresheje ngufu. Ni ahacu rero ho kumenya gusobanura urwo rusobekerane rw’ibyo tubamo. Nk’uko tumaze kubivuga haruguru, hari uburyo bubiri bwo gukura mu mutwe,

ubwa mbere ni ugukura mu mutwe ukoresheje ubwenge uhaha aho ugenda, aho wiga, no ku bo mubana, uburyo bwa kabiri ni ugukura mu mutwe ukujijwe n’umubabaro n’ibibazo wanyuzemo.

Kuri ubwo buryo bwa kabiri, nitwe duhitamo icyo dukoresha umubabaro duhura nawo, mu yandi magambo twavuga ko, turi icyo twahisemo gukoresha umubabaro wacu, ibyago byacu n’ugutsindwa kwacu.

Ubuzima bwacu ni indorerwamo y’ibyo twemera, ibyo dushaka kugaburira ibitekerezo byacu nibyo twakira. Uko twakira ibitubaho bitari byiza nibyo bituma tugira ubuzima bushaririye cg se ubuzima bwishimye, mu yandi magambo twavuga ko bunezerewe.

Urugero rugaragara ni urw’umugabo witwa Roger wamaze imyaka 28 muri gereza, yari yakatiwe igihano cy’urupfu azira icyaha atari yarakoze. Yanditse igitabo kivuga ngo “ubutumwa bw’ubuzima muri gereza y’ahafungirwa abantu bahawe igihano cy’urupfu”, icyo gitabo cyagaruriye icyizere abantu benshi mu isi. Nyuma y’imyaka itari mike ari muri gereza ku cyaha atakoze, yari ababaye bikomeye ndetse yicuza n’impamvu yavutse,  kugira ngo ahure n’uwo mubabaro wose.

Yaje kugarura ibitekerezo, yumva ko imyitwarire ye, ari yo izagena aho ubuzima bwe bugomba kwerekera. Ubuzima yari afite muri gereza ntibwigeze buhinduka, ariko imitekerereze y’imbere muri we yarahindutse. Aho kugira ngo akomeze kwica ubuzima bwe atekereza ku karengane arimo, yafashe icyemezo cyo kuhafata nk’ishuri ryisumbuye ry’ubuzima arimo. Yaravuze ati: “ niba ndi muri iyi nzu ntegereje umunsi wanjye wo gupfa, nibura nzerekana ko nshobora kuhaba nishimye”. Bashobora kumfunga ari njye ubyemeye ariko nintabyemera ntabwo bazamfunga. Ntiyavugaga gufungurwa, ahubwo yavugaga gufungirana ibitekerezo bye mu mubabaro. Nyuma yaje gukurirwaho igihano cy’urupfu yari yarakatiwe. Ibitekerezo byiza bishobora kugukura mu rupfu.

Nawe nutemera ko umubabaro ufite ugufungirana ntabwo uzagufungirana, n’ubwo hari ibigoye, uzakomeza ujye imbere, ariko nubyemera umubabaro uzakugira imbohe y’ibihe byose ukubuze kubona ko hari ibyiza bishoboka.

Ikindi ni uko, n’iyo waba warakoze amakosa yatumye ugira ibibazo ufite uyu munsi, kwifungirana mu mubabaro ntacyo bizagabanya ku makosa wakoze, ariko kutifungirana bizagufasha kurenga ku kwicira urubanza, wige kubaho neza nyuma gukora amakosa. Kuko ku bemera Imana, bavuga ko nta cyaha na kimwe itababarira iyo ufite umutima umenetse wicuza kandi ukaba ushaka kwihana no guhinduka. Imbabazi z’ukuri ni izo niha njyewe ubwanjye, kuko ntakoze ibyo nagombaga gukora bikaba byaranjyanye habi. Ni byiza gutekereza ku byo tutakoze neza tukiyemeza kubihindura, aho kugirango duhore twicira urubanza buri gihe, ibyo bisa nko guhora ujomba ibiti mu gikomere, nacyo kikarushaho kuvirirana, mbese kikongera kikaba gishyashya.

Tubararikiye kuzakurikira igice kizakurikiraho kizadusobanurira imbabazi icyo ari cyo kandi kikatwereka imbaraga zazo, n’imbaraga zo kutababarira.

Byanditswe na NAHAYO Pélagie

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist