HEALTH

SAMU Yashyize Imbangukiragutabara Mu Duce 16 Two Muri Kigali Ziteguye Gutabara

Nyuma yo kunoza imikorere y’imbangukiragutabara zizwi nka SAMU abaturage barishimira ko kuri ubu zigera ku bazitumije mu buryo bwihuse. Na ho Ikigo gishinzwe Ubuzima RBC kikavuga ko umubare w’abatabarwa ku gihe ubu ugeze hejuru ya 65% uvuye munsi ya 30%.

Umuryango wa Mukarushema Marie utuye mu Murenge wa Nyakabanda ni umwe mu babara inkuru nziza y’uburyo imbangukiragutabara za SAMU zisigaye zigera bwangu ku wazihamaje.

Umuhungu we ufite ubumuga bwo kutavuga yagiye kumutabariza ku muturanyi witwa Bagaza Desiré. Uyu muturanyi yigiriye inama yo guhamagara imbangukiragutabara ngo ize kugeza umurwayi kwa muganga aho gutwarwa n’izindi modoka zisanzwe.

Barishimira ko nyuma y’iminota itanu bahamagaye bahise babona ubutabazi.

Hashize ukwezi n’igice muri Kigali hongerewe umubare wazo mu rwego rwo kwihutisha serivisi z’ubutabazi ku bakoze impanduka no ku ndembe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imbangukiragutabara muri RBC, Dr Sindikubwabo Jean Nepomuscene, avuga ko kugira ngo uwakoze impanuka cyangwa indembe batabarwe bisaba ko mu minota 15 aba yagezweho n’imbangukiragutabara kandi na yo ikamugeza kwa muganga mu gihe kitarenze isaha.

Nyamara si ko byari bisanzwe mbere, kuko ngo hari abajyaga bahura n’uburwayi cyangwa impanuka bahamagara 912 bigafata igihe kinini bataragerwaho ku buryo byajyaga bituma hari n’abahaburira ubuzima nk’uko aba baturage babigaragaza.

Bamwe mu baganga bashinzwe kwita  ku ndembe n’abarwayi mu mbangukiragutabara zizwi nka

Mbere y’uko imbangukiragutabara za SAMU zongerwa zari 8 zigaparikwaga ahantu 2 gusa muri Kigali. Aho zigereye ubu ziparikwa ahantu 16. Kugera ku ndembe mu minota 15 byari ku rugero rwa 29% none ubu biri ku rugero rwa 67%. Abahabwaga ubutabazi mu kwezi mbere bari abantu, ubu bakira 1353.


Source: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist