SOCIAL

AKAMARO K'INDANGAGACIRO YO KUMENYA GUKURIKIRANA


N’imwe mu ndangagaciro ikomeye ifasha umuntu gukemura ibibazo ashobora guhura nabyo mu kazi akora, mu mibanire n’abandi no mukwirinda ibindi bishobora kumuhungabanya. Kutamenya gukurikirana n’ijambo rihora risubirwamo kenshi n’abayobozi bakuru b’igihugu cyacu. Rikavugwa mu micungire mibi y’ibigo bitandukanye biturutse k’ubayobozi cyangwa ku bakozi babyo.

Kumenya gukurikirana bisaba iki? Ese birigishwa? Ese biratozwa? Kumenya gukurikirana n’imwe mu ndangagaciro ikomeye ifasha umuntu gutera imbere cyangwa kudindira mu majyambere. Iyo umuyobozi ayibuze ikigo ayobora kirahirima. Iyo abakozi ntayo bafite usanga ibintu byose bisandaye ntawe bibazwa, bisa nkaho bitagira nyirabyo. Mu kigo cyangwa mu muryango abantu bakitana ba mwana. Ikibazo cyo kutamenya gukurikirana iyo kidakemutse, hiyongeraho ibindi maze imikorere n’imikoranire bikazamba.

Ku itariki ya 14 Ugushyingo 2019, mu muhango wabereye mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko, Peresida w’Urwanda yavuze ko “Ibibazo dukunze guhura nabyo, yaba ari mu buzima, mu burezi cyangwa mu myidagaduro harimo n’imikino n’ibindi; akenshi bituruka ku micungire mibi, kudakurikirana, ibyo byavanga n’izindi ntege nke bigatuma tutagera aho dushaka kugera uko bikwiye.

Gukurikirana bisaba kuba maso ukamenya ibiri kuba ukanakosora ibitari kugenda neza kugira ngo ibintu bikomeze kugendera ku murongo mwiza cyangwa ku cyerekezo cyiza. N’imwe mu nzira ifasha kumenya inyungu n’ingaruka, ibiri gukorwa bishobora kuzana. Gukurikirana bituma ushobora kumenya aho wakongera imbaraga cyangwa wakosora ukurikije imirimo ib’ iri gukorwa. Gukurikirana bisaba imbaraga zo guhora ugenzura, wumva neza abo mukorana, witegereza, ureba neza, wibutsa unatanga amabwirizwa mu buryo bwumvikana kandi busobanutse hatarimo kwivuguruza kwa hato na hato. Kumenya gukurikirana n’indangaciro ivunanye ariko ifasha umuntu kugera ku ndoto ze.

 Hano iwacu hakunze kuba inama nyinshi mu bigo bitandukanye, zifatirwamo imyanzuro myinshi kandi myiza ariko ntishyirwe mu bikorwa, cyangwa ikibagirana bigatuma ikomeza gusubirwamo igarurwa inshuro nyinshi mu zindi nama zitandukanye kandi ziba zatwaye amafaranga menshi n’umwanya munini w’abazitabira. Ibi biterwa nuko nta muntu uboneka cyangwa ushyirwaho ufite ububasha n’ubushobozi bwo gukurikirana ngo yongere asome inyandikomvugo y’inama, ashake uburyo yashyira mu bikorwa imyanzuro iba yarafashwe. Akenshi mu bigo bitandukanye imyanzuro yongera kwibukwa iyo hateranye iyindi nama, ikibutswa cyangwa ikibagirana. Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yatangizaga umwiherero wa 15 ku itariki ya 26 Gashyantare 2018 yavuze ko “ Inama ntabwo arukaganira, tugataha. Ni ugushaka ko hari ibyo duhindura. Umuco wo gushakisha ibigomba guhinduka, ikigomba gukorwa kugira ngo ibitagendaga neza bigende neza, ibigenda neza turusheho kubikora neza igihe twabonye ko bishoboka.

Iy’ uzi gukurikirana nubwo uba ukorera undi cyangwa ikigo, ukora nkaho wikorera, ikigo kikamera nk’icyawe. Ukakirinda mu buryo bushoboka bwose ntubwo utabihemberwa. Kwibagirwa gufunga amadirishya n’inzugi, kuzimya imashini n’amatara, bigaha urwaho abajura n’impanuka.

Imwe mu mpamvu ibigo bimwe by’imari iciriritse bikunze guhomba, Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse AMIR (Association of Microfinance Institutions in Rwanda) rivuga ko ibigo bimwe bihomba kuko abayobozi n’abakozi babyo batazi gukurikirana. N’abagujije amafaranga muri bimwe muri ibyo bigo by’imari ntibishyuzwa cyangwa ngo bibutswe kwishyura. Iyindi mbogamizi ikomeye nuko usanga hafi 80% y’imishinga y’urubyiruko ihomba itaramara umwaka, kimwe mu bitera iryo homba rya hato na hato ry’iyo mishanga nuko bamwe muri banyirimishinga usanga badafite iyi ndangagaciro yo kumenya gukurikirana.

Kumenya gukurikirana kugira ngo byumvikane neza bisa nk’umuntu uteye igiti, ab’ agomba kugikurikirana buri kanya, aka kirinda akagiharurira, agashyiraho ifumbire, akacyuhira, agahora areba ko nta ndwara gifite… Ibyo bituma igiti gikura neza. Kugikurikirana bisaba umwanya utabonwa na bose, bamwe birabarushya bikaba n’umutwaro bakananirwa mu gihe har’abandi babikora banezerewe, igiti kigakura kikazana imbuto abantu bose bakihutira kuzifataho.

Yanditswe na :Dr MUNYANSANGA Olivier/Umwarimu muri PIASS


Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist